Bamwe mu bivuriza mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru bavuze uko babona serivisi zibitangirwamo, bakaba icyo bahuriyeho ari uko bahawe serivisi nziza bagereranyije n’ahandi babanje kwivuriza.
Ubu buhamya babutanze ku itariki 6 Ukwakira 2015 ubwo bari baje kwivuza, abandi bakaba bari baruhukiye ku bitanda bahawe kugira ngo barusheho gukurikiranwa n’abaganga.
Musabemwese Eunice, ufite imyaka 51, akaba atuye mu murenge wa Kigabiro, wo mu karere ka Rwamagana, ni umwe muri abo barwayi batangaje ibyo.
Aho yari yicaye ku gitanda yagize ati:"Nari maze umwaka wose nivuriza ahantu hatandukanye uburwayi bwo mu nda ariko sinakira. Hari umuntu wambwiye ko yari afite ikibazo nk’icyanjye, aza kugana ibi bitaro biramuvura. Yangiriye inama yo kubigana, ambwira ko bifite abaganga b’inararibonye bashobora kumvura. Ku itariki 29 Nzeri 2015 nibwo naje kubyivuzaho. Kugeza ubu meze neza kandi ibyo maze gukorerwa birampa icyizere ko nzakira neza kandi vuba."
Uyu murwayi yakomeje agira ati:"Ntihagire uwumva ko ndi kuvuga neza ibi bitaro kuko ndi kubyivurizamo. Oya pe! Serivisi zabyo nziza zigaragazwa n’umubare munini w’abaza kubyivurizamo. Abantu baziratira abandi."
Na none mu buhamya bwe, Musabemwese yagize ati:" Uretse kumvura no kumpa ibindi nkenerwa nk’umurwayi, abaganga baza kenshi kureba uko merewe. Ibyo nabwiwe niboneye ko ari ukuri."
Undi murwayi mu bari baje kwivuriza muri ibi bitaro, ni uwitwa Kagame Claver, ufite imyaka 38, akaba yari yaturutse mu murenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro.
We yagize ati:"Naje kwivuriza muri ibi bitaro kubera amakuru nahawe n’uwahivurije wambwiye ko batanga serivisi z’ubuvuzi nziza."
Yakomeje agira ati: "Mu bintu byanshimishije harimo ukuntu iyo ugeze muri ibi bitaro badategereza ngo ubabaze, ahubwo baragusanganira bakakubaza serivisi ukeneye. Nabyiboneye, ibi bitaro bifite gahunda n’imikorere myiza kandi bisobanutse ".
Avuga kuri serivisi zitangirwa muri ibi bitaro, ubushobozi bwabyo, n’ingamba ziriho kugira ngo bigere ku rwego rukenewe, Umuyobozi wabyo, Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa yavuze ko byatangiye gukora mu mwaka w’2009, bikaba byari bifite serivisi nini eshatu, arizo; iyita ku babyeyi, ijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, na serivisi y’ubuvuzi bwunganira ubutabera, iyi ya nyuma ikaba ari umwihariko w’ibi bitaro.

CP Dr Nyamwasa yakomeje avuga ko haje gushyirwaho izindi serivisi zunganira ziriya eshatu zirimo irisuzuma ibizamini, n’iry’imiti, nyuma y’izi hakaba harashyizweho izindi, zirimo irivura indwara z’amenyo ndetse n’irifotora ibice by’umubiri bitandukanye hagamijwe kumenya uko ubuzima bwabyo bwifashe (Radiology). Ubu buryo, bamwe mu bajya gusaba iyi serivisi bakaba bakunze kuvuga ko ari guca mu cyuma cyangwa muri radiyo .
Umuyobozi w’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru yakomeje avuga ko ibi bitaro bitangira, byakiraga abarwayi bagera ku bihumbi bitatu ku mwaka, naho ubu bikaba byakira abagera ku bihumbi 36, aha akaba yaragize ati:"Umubare w’abarwayi wikubye inshuro cumi n’ebyiri."
CP Dr Nyamwasa yavuze kandi ko ibi bitaro byavuye ku hantu icyenda habikwa imirambo mu gihe hategerejwe gahunda zikurikiraho nko kuyishyingura, bikaba ubu bifite aho hantu 33.
Ku bijyanye n’abakozi, yavuze ko mu mwaka w’2010, ibi bitaro byari bifite abakozi 104 naho ubu bikaba bifite abakozi 166 bakora muri serivisi zitandukanye zabyo.
Mu rwego rwo kwagura ibi bitaro, CP Dr Nyamwasa, yavuze ko hari inyubako ebyiri zirimo kubakwa, imwe muri zo ikaba izatangirwamo serivisi z’ababyeyi, ikaba iziyongera ku yindi isanzwe, naho indi ikazaba ari ahantu ho gushyira imirambo mu gihe hategerejwe gahunda zikurikiraho zo kuyishyingura , iyo nyubako ikaba nayo yiyongera ku yindi isanzwe ikorerwamo iyo mirimo.
Yasobanuye ko iyo nyubako nshya izajya yakirirwamo ababyeyi niyuzura, ibi bitaro bizava ku bitanda by’ababyeyi 40 bigere ku 100.
Yagarutse ku iterambere rirambye ry’ibi bitaro maze avuga ko mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka, hazatangira kubakwa ibitaro by’icyitegererezo by’amagorofa atandatu kandi ko bizaba bifite ibitanda 166.
CP Dr Nyamwasa yavuze ko ibyo bitaro bishya bigiye kubakwa nibyuzura, hazatangizwa serivisi nshya zirimo ubuvuzi bw’indwara zihariye, ubw’indwara z’abana, kubaga ndetse n’isuzumiro ry’ibizamini rinini rirenze iririho ubu.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bwunganira ubutabera, Dr Xavier Hakizimana yavuze ko mu nzego rifasha harimo n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID).
Yagize ati:" Dutanga ibisubizo ku bibazo ubutabera buba bwibaza tugendeye ku bizamini bya DNA. Urugero, niba hariho gushidikanya ku cyishe umuntu runaka, ibisubizo bya DNA birabyerekana. Ibyo byoroshya kandi bikihutisha iperereza bityo hatangwa ubutabera ."
Dr Hakizimana yavuze iri shami ayobora ryatangiye mu mwaka w’2009. Naho ku bijyanye n’iterambere rirambye ry’iri shami abereye umuyobozi, yavuze ko ryatangiye rikorera ibizamini imirambo igera ku ijana ku mwaka , ubu rikaba rikora ibizamini ry’imirambo irenga 300.
Yongeyeho ko bateganya gushyiraho izindi serivisi zirimo gusuzuma abanywa ibiyobyabwenge, kandi ko bateganya gukorana n’ibindi bitaro kugira ngo bajye bavana zimwe ngingo ku bantu cyangwa mu bantu bahitanywe n’impanuka, bakazisimbuza iz’abantu bafite bene izo ngingo zirwaye ku buryo izo ngingo zabo zirwaye zisimbuwe abo bantu bakira.
Kinyarwanda
English










