Umwana wawe, uwo urera n’uw’umuturanyi bashobora gusambanywa ku ngufu.Ushobora na none kubona cyangwa kumenya amakuru y’umwana wasambanyijwe ku ngufu.
Ingingo ya 190 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda , isobanura ko , gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.
Iya 191,ivuga ko , umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.
Ingingo ya 192,ivuga ko,iyo icyo icyaha cyakozwe n’umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Ingingo ya 193,ivuga ko, iyo gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa byamuteye indwara idakira, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Ingamba zashyizweho n’inzego zitandukanye , zatumye icyi cyaha kirushaho gukumirwa no kurwanywa mu Rwanda.
Byumwihariko, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,irikorerwa mu ngo n’abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection).
Na none Polisi y’u Rwanda igira gahunga z’ubukangurambaga zigamije gukangurira abaturage kwirinda icyi cyaha no kukirwanya.
Ibi ariko ntibibuza ko abantu bake cyane bagikora icyi cyaha.Byagaragaye ko , bamwe mu basambanya abana ku ngufu, baba banyoye ibiyobyabwenge , birimo , urumogi, kanyanga n’inzoga zitemewe z’inkorano , nk’ibikwangari na nyirantare.
Niyo mpamvu, Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abaturage kwirinda kubinywa, kubitunda no kubicuruza .
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’abana, (SP) ,Beline Mukamana,yibukije ko, mu gihe umwana asambanyijwe ku ngufu , ababyeyi be , abamurera, abaturanyi ndetse n’undi wese wabibona cyangwa wabimenya , guhita ahamagara Polisi y’u Rwanda kuri nomero 3512 (itishyurwa) mu gihe icyaha kiri kuba, kikimara kuba cyangwa igihe cyose kimenyekanye no guhita bajyana umwana wasambanyijwe kwa muganga kugira ngo yemeze koko ko yasambanyijwe ku ngufu,kumuvura no kumuha imiti imurinda kwandura agakoko ka SIDA , n’ubundi bufasha.
Yibukije abantu ko batagomba gukora isuku mu no ku myanya umwana yakoreweho icyi cyaha kuko byasibanganya ibimenyetso byacyo.
SP Mukamana yagize ati,”Mu bihe byashize, abantu bamwe bumvaga badashobora guhingutsa ko umwana wabo yasambanyijwe ku ngufu, ariko ubu abantu barabivuga kandi byatanze umusaruro ugaragara mu kurwanya ibi byaha.”
Yakanguriye abana nabo gutinyuka bakavuga ihohoterwa ribakorerwa.
Yavuze ko umwana wafashwe ku ngufu ahura n’ingaruka zirimo, ihungabana,ipfunwe,gutwara inda, n’indwara zitandukanye.
Ati, “Umwana n’umuyobozi n’umubyeyi b’ejo.Bakwiye rero kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.”
Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 28 ukekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka itatu.
Ibi byabereye mu kagari ka Nyabisindu,umurenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, ku ya 14 Mutarama.
Ababyeyi b’uwo mwana bavuze ko babimenye ku ya 21 Mutarama ariko batanga ikirego ku itariki 26 Mutarama.
Nyina yavuze ko yasambanyijwe n’umukozi ukora ku muturanyi babana mu gipangu.
Yavuze ko batinze gutanga ikirego kuko bari bagishakisha ukuri kwabyo.
Uyu mwana yajyanywe ku birato bya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru, mu gihe ukurikiranyweho kumusambanya afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe iperereza rikomeje.
SP Mukamana yakanguriye buri wese gutanga amakuru ku gihe ku mwana wasambanyijwe ku ngufu n’uwabikoze.
Kinyarwanda
English











