Kuva Polisi y’u Rwanda yashyirwaho mu mwaka w’2000 kugeza magingo aya, uruhare rw’abapolisikazi b’u Rwanda rurigaragaza hirya no hino mu mashami bakoreramo, aho bafasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano, kurwanya no gukumira ihohoterwa n’akandi kazi gatandukanye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda, Superitendent of Police (SP) Pelagie Dusabe, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwabyiyemeje.
SP Pélagie Dusabe yavuze ko abapolisikazi aho bakorera bihesha agaciro bakanakora neza akazi bakaba batanga umusaruro ugaragara. Yakomeje avuga kandi ko uretse akazi gasanzwe ko kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, hari n’abakora akazi kadasanzwe nko gukanika imodoka, indege, gutwara ubwato bwo kubungabunga umutekano wo mu mazi, kuzimya inkongi z’imiriro, gusana ibitembo by’amazi, ubwubatsi, amashanyarazi, nkuyobora imodoka mu gucunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi.
SP Pelagie Dusabe akomeza avuga ko mu mwaka w’2014 hashyizweho politiki yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda hibandwa ku ngingo zitandukanye zirimo: kongera umubare w’abapolisikazi ukagera kuri 30%, guha ubushobozi butandukanye n’ubumenyi abapolisikazi, gufasha abapolisikazi kugira imibereho myiza, gukuraho inzitizi zibangamira abapolisikazi zigatuma batagira ubwisanzure n’umutekano usesuye.
Hari kandi ugufasha abapolisikazi kumenya ibijyanye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose no kuryirinda, gushyiraho gahunda zinyuranye zo kubafasha kwibumbira hamwe, gufashanya no kwishakamo ibisubizo, gushyiraho gahunda zo kubafasha koherezwa mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye no kubaha ibikenewe byose ndetse n’ubumenyi ku bijyanye n’ubwo butumwa n’ibindi.

CIP UMURAZA Antoinette
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, yakomeje avuga ko ishyirwaho ry’iri shami ndetse n’irindi rishinzwe kurwanya ihohoterwa no kurengera abana byatumye abapolisikazi bagira ubumenyi buhagije ku byerekeranye no guteza imbere imiryango yabo no gufasha baturage hirya no hino mu gukemura amakimbirane no guteza imbere umuryango nyarwanda muri rusange.
SP Dusabe yakomeje avuga ko abapolisikazi bose buri mwaka bagira inama, bakaganira ku bibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi, bakaboneraho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugirana inama y’uko babikemura, bagamije gukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda.
Bamwe mu bapolisikazi twaraganiriye batubwira uko binjiye muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’uko bakora akazi kabo. Senior Superintendent (SSP) Rose Muhisoni ni umwe mu bapolisikazi bari mu myanya y’ubuyobozi muri Polisi y’u Rwanda, aho ayobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibijyanye no guha abapolisi amafunguro n’ibinyobwa mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi (Mess manager), yagize ati:" amateka yanjye mu birebana n’aka kazi yatangiye mu mwaka w’1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo nari umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Minisiteri y’ubutabera.
Nyuma gato mu mwaka w’1997 nagiye mu mahugurwa mu gihugu cya Canada, nkaba nariboneye ukuntu abapolisi n’abapolisikazi baho bafatanyaga mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Ubwo bufatanye bwabo no kuba narahuraga nabo kenshi mu byerekeranye n’akazi, nibyo byatumye nkunda uru rwego rwa Polisi, ku buryo byabaye n’impamvu yo kuba umupolisi mu mwaka w’2000 Polisi y’u Rwanda igishingwa. SSP Muhisoni yayoboye amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda; twavuga irishinzwe kurwanya ihohoterwa (2005), irishinzwe kurengera umugore n’umwana (2000) n’irishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye (2012).

SSP KAMPIRE Rose
Umupolisikazi witwa Senior Superintendent Rose Kampire we ni umukanishi w’indege, yinjiye muri Polisi y’u Rwandamu mwaka w’2011. We avuga ko kuza muri Polisi y’u Rwanda ari ishema kuri we, kuko kurwanya akarengane n’ibyaha muri rusange ari bimwe mu byubaka igihugu cy’u Rwanda. Yakomeje agira ati:” ibyo abapolisikazi bakora birashimwa ndetse bagahabwa agaciro, ibi rero biduha imbaraga zo gukora akazi kinyamwuga duharanira kuba intangarugero”.
Abapolisikazi b’u Rwanda babiri aribo Sgt Felicité Mujawamariya na CIP Antoinette Umuraza kubera gukora neza no kwitwara neza mu kazi kabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bahesheje ishema u Rwanda aho uwa mbere yahawe impamyabushobozi y’ishimwe muri Sudani, uwa kabiri we atorerwa kuyobora ihuriro ry’abapolisikazi bose bo mu bihugu biri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika.
N’ubwo Polisi y’u Rwanda yashyizego gahunda nziza zo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no guteza imbere abapolisikazi, imibare yifuzwa iracyari mike dore ko ubu bageze kuri 20%.
Haracyari n’bindi bibazo abapolisikazi bafite nko kuba bakiri bake mu nzego zifata ibyemezo muri Polisi y’u Rwanda, hakiyongeraho no kuba bamwe mu bapolisi bandi batazi ibyerekeranye n’akamaro k’ubwuzuzanye n’uburinganire bwa bose no guha agaciro n’ubushobozi abagore.
Kinyarwanda
English











