Amakuru ya Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize yari afite intego yo kwigisha abanyarwanda kwirinda ibyaha no kubakangurira kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
Binyuze muri ayo makuru,abanyarwanda bamenye bimwe mu bikorwa bwa Polisi y’u Rwanda harimo kwongerera ubumenyi abapolisi.
Ubukangurambaga bwibaze cyane cyane ku kurwanya ruswa,ibiyobyabwenge ,kubungabunga ibidukikije,kwegereza abaturage serivisi no kubakangurira kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Kurwanya ruswa
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yakoze umukwabo ku ya 23 wo gufata abantu benga n’abacuruza inzoga z’inkorano zitemewe n’ibiyobyabwenge, maze ifatamo abavandimwe ba Jean Nepon Twahirwa.
Uyu yabasanze aho bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, maze aha umupolisi wari ku kazi amafaranga y’u Rwanda 70,000 ngo abarekure.
Umupolisi yarayanze maze amenyesha bagenzi be bahita bamuta muri yombi.
Kurwanya impanuka zo mu mazi
Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira ababyeyi kutohereza abana kuvoma no kwoga mu nzuzi,imigezi,amadamu,ibiyaga,ndetse no kutabasiga hafi y’imyobo,imiferegi, n’ahandi hantu n’ibintu bashobora kugwamo.
Ni nyuma y’aho, mu karere ka Kayonza, ku ya 23 umwana w’umwaka umwe n’igice agwiriye mu ndobo yarimo amazi, agahita yitaba Imana ubwo ababyeyi be bari bamusize hanze wenyine.
Kurwanya ibiyobyabwenge
Umoyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge,CSP Urbain Mwiseneza yakanguriye urubyiruko 473 ruhagarariye urundi rwo mw’ itorero rya ADEPER, mu Rwanda, rwari mu mwiherero w’iminsi ibiri,kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nka kanyanga,n’urumogi.
Na none, Polisi ikorera mu turere twa Gatsibo na Huye, yakoze umukwabo ku itariki 22,mu duce dutandukanye two muri utu turere, maze ifata kandi yangiza litiro 1355 za Nyirantare,imifuka umunane y’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa NPK ya magendu yakoreshwaga mu kuzikora.
Ibyangiririjwe kandi byarimo, udupfunyika duko 90 tw’urumogi tuzwi ku izina rya boules ,amapaki 69 y’amashashi,litiro 282 za Kanyanga n’ibikoresho byifashishwaga mu kuyiteka, ndetse n’amakarito 296 ya chief waragi.
Abamotari babiri bashinzwe imyitwarire ya bagenzi babo mu karere ka Musanze, bahagaritse mugenzi wabo witwa Anastase Habamenshi ku itariki ya 19 Mutarama,ubwo bakekaga ko yaba atwaye urumogi maze bamenyesha Polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP), André Hakizimana, yashimye aba bamotari agira ati,’’Aba bamotari n'urugero rwiza rwo kurwanya ibiyobyabwenge.”
Ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije
Ku ya 22, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru,habereye inama nyunguranabitekerezo hagati y’umuyobozi ushinzwe ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA),Rachael Tushabe, n’abapolisi bakora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha(Criminal Investigation Department-CID).
Chief Supt. of Police (CSP) Maurice Morigo,umuyobozi wungirije wa CID,yagize ati, ˝Nk’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kugenza ibyaha, birimo n’iby’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima,byari ngombwa ko duhura n’uru rwego (REMA) kugira ngo twungurane ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo turusheho gukumira no kurwanya ibikorwa bibangamira ibidukikije n’urosobe rw’ibinyabuzima˝
Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga.
Ubu butumwa bwakurikiraga impanuka yabaye mu ijoro ryo ku ya 20, mu karere ka Ngororero,aho Pascal Twagirayezu na Théogene Ruribikiye, bagwiriwe n’itaka, ubwo bacukuraga colta mu buryo butemerwe n’amategeko.Twagirayezu yahise yitaba Imana naho Ruribikiye arakomereka.
Kwegezera abaturage serivisi no kubakangurira kurwanya no gukumira ibyaha
Ku ya 22, abaturage bagera kuri mirongo itanu baherewe serivisi muri Police Mobile Station, aho yari yagiye mu murenge wa Nzige,mu karere ka Rwamagana.
Umwe muribo,Berina Nyirandinayo,w’imyaka 54,yagize ati,̋ Nari nfite ikibazo cyo gupfa ubutaka n’umuturanyi wanjye.Maze kubwirwa iby’iyi serivisi, nazanye ikirego cyanjye kandi Polisi yaranfashije.Iyi gahunda ni nziza rwose Ije kutuvuna amaguru.He no kwongera gukubita amaguru njya gushaka ubutabera kure. ̋
Ku ya 21, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi,Jacques Rutsinga, yagiranye inama n’abaturage b’umurenge wa Runda, maze abakangurira kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha aho batuye mu rwego rwo kubumbatira umutekano aho batuye.
Yagize ati,’Abantu bakora ibikorwa byabo by’iterambere mu byisanzure kuko hari umutekano usesuye mu gihugu.Buri wese akwiriye kwumva ko ari inshingano ye kugira uruhare mu kuwubungabunga no gusigasira ibyagezweho.’
Kwongerera umubenyi abapolisi
Abapolisi mirongo itatu bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, mu mashami atandukanye,barangije ku itariki 23 amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, ajyanye no gutanga serivisi nziza.
Ubwo yayasozaga ku mugaragaro,umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’abakozi,DIGP Juvenal Marizamunda, yagize ati, ˝Kunoza serivisi ni imwe muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda.Burri wese akwiriye kwakira neza umusaba n’umuzaniye serivisi.Nta gushidikanya ko ubumenyi mukuye muri aya mahugurwa azabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza, ari nako musohoza inshingano zanyu kinyamwuga.˝
Kurwanya ibyaha ndengamipaka
Polisi y’u Rwanda yafashe umurundi witwa Shadrack Mugwaneza,w’imyaka 27, ukekwaho kuba umwe mu bibye miriyoni esheshatu z’amashiringi ya Uganda,n'ukuvuga,1,427,407 y’amafaranga y’u Rwanda,aho bakoraga, kuri sitasiyo ya esansi, mu mugi wa Kampala, muri Uganda.
Yafatiwe mu karere ka Nyarugenge, mu rukerera rwo ku ya 20 Mutarama, maze asanganwa 519,000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











