Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Menya amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yo mu cyumweru gishize

Amakuru ya Polisi y’u Rwanda yo mu cyumweru gishize yatangaje ku rubuga rwayo ari rwo www.police.gov.rw yari afite intego yo kwigisha no gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no  kugira uruhare mu  kubikumira no kubirwanya. Ubukangurambaga bwibaze cyane cyane ku kurwanya ruswa, impanuka, ibiyobyabwenge, n’amafaranga y’amiganano. Na none binyuze muri aya makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda bitandukanye.

Kurwanya impanuka zo mu mazi

Ku itariki 20 Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda yahaye abarobyi bakorera mu kiyaga cya Rweru amajaketi 62, afite agaciro kangana n’ibihumbi magana atanu (500,000) by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yakanguriye abayahawe kuzayafata neza kugira ngo barusheho kubungabunga umutekano wo mazi, kandi abasaba kuba ijisho ry’umuturanyi mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.

Kongerera ubumenyi abapolisi

Ku ya 21 Gashyantare 2015, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru, abashinzwe abakozi n’ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda mu mashami atandukanye (Admin officers), bahawe amahugurwa y’umunsi umwe ajyanye  no gucunga no gufata neza ibikoresho.

Na none, kuva ku itariki 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2015, abapolisi mirongo itandatu bakorera mu ntara y’amajyaruguru n’iburengerazuba, mu mashami atandukanye, bahuguwe ku bijyanye no gutanga serivisi inoze.

Kurwanya ibiyobyabwenge

Ku itariki ya 20 Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya mutagatifu André (Saint André), kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

Bakanguriwe kandi kwima amatwi abashobora kuza  bababwira ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi mu mahanga, kuko ibyari akazi bihinduka kubafata bugwate bakabakoresha imirimo y’agahato kandi y’imbaraga nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

Ibi biganiro bikaba byarabanjirijwe n’umupira wahuje abo banyeshuri na Polisi y’u Rwanda, umukino ukaba wararangiye Polisi y’u Rwanda ibatsinze igitego 1-0.

Na none, ku ya 18 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yahaye bene ubu butumwa abanyeshuri 625 biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya IPRC- Kicukiro.

Kurwanya ruswa

Mu minsi itatu ibanza y’iki cyumweru, n’ukuvuga, kuva ku ya 16 kugeza ku ya 18 Gashyantare 2015, abantu cumi na barindwi bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo bareke kubakurikiranaho ibyaha bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP) Celestin Twahirwa yakanguriye abaturage kutayitanga no kutayakira kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ubutumwa bw’amahoro

Tariki ya 20 Gashyantare , 2015, abapolisi cumi n’icyenda berekeje mu  butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Cote d'Ivoire, buzwi ku izina rya United Nations Operations in Cote d'Ivoire (UNOCI).

Mu nama nabo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, Kacyiru, mbere y’uko bahaguruka, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi  n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yagize ati: "Mwoherejwe guhagararira igihugu; ubunyamwuga, ubunyangamugayo, imyitwarire myiza, indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, n’umurava ku kazi bizabarange kugira ngo muzafatanye n’abandi gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda, binyuze mu murimo wo kubungabunga no kugarura amahoro muri iki gihugu".

Umuyobozi mukuru w’umutwe wa Polisi ushinzwe kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Haïti, uzwi ku izina rya United Nations Stabilization Mission in Haiti (MINUSTAH), Serge Therriault, yashimye urugero rwiza n’ubunyamwuga by’abapolisi b’u Rwanda.

Therriault yabivuze ku ya 18 Gashyantare 2015, ubwo yabasuraga ku cyicaro cyabo kiri mu karere ka  Jeremie ho mu ntara ya Grand Anse, aho yakiriwe na  Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, umuyobozi w’uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda (Rwanda Formed Police Unit-RWAFPU5-), wamusobanuriye inshingano n’ibikorwa  by’umutwe abereye umuyobozi

Therriault yagize ati: "Mukomeze gutanga urugero rwiza kandi muzasigire umurage mwiza n’ubunyamwuga abapolisi ba Haiti".

Yagize kandi ati: “Mbatezeho byinshi mu bijyanye no kugarura umutekano muri iki gihugu mukomereze ku bushake n’umurava nababonanye".

Kurwanya amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturage kuba maso kugira ngo badahabwa amafaranga y’amiganano no gutangira amakuru ku gihe ku muntu bakeka ko yaba ayakora cyangwa ayasakaza.

Ubu butumwa bwakurikiraga ifatwa rya Bizimungu Issa, wafatanywe inoti z’amafaganga y’u Rwanda cumi n’indwi za bitanu z’inyiganano, ku ya 19 Gashyantare 2015.

Byamenyekanye ari uko umucuruzi wahawe imwe muri izo noti ahaye aya makuru Polisi maze ihita imufata.

Kurwanya ibyaha ndengamipaka

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zafatiye hamwe ingamba zo gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Ibi, kimwe n'indi myanzuro, byafatiwe mu nama yahuje abayobozi batandukanye ba Polisi zombi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru ku ya 17 Gashyantare 2015.

Iyo nama yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana n'Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda Okoth Ochola.

Nyuma yo gusuzuma ibyagezweho n’ibikenewe kugira ngo umutekano mu bihugu byombi urusheho kubumbatirwa no gusigasirwa, inama yafashe imyanzuro irimo gukomeza no kurushaho guhanahana amakuru ku gihe ku matsinda y’abakora ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko.

Asoza iyi nama, IGP Gasana yagize ati: "Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro bizatuma turushaho gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka bityo turusheho kubungabunga no gusigasira umutekano mu bihugu byacu."

Ku ya 17 Gashyantare 2015, ahagana saa munani z’ijoro Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yafashe inka mirongo itatu n’indwi bikekwa ko zari zibwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko zafatiwe mu kagari ka Saruhembe ko mu murenge wa Mahama, zikimara kwambutswa umugezi w’Akagera zicishijwe mu ishyamba rya Cyiminsi, mu ntara ya Karagwe, ku ruhande rwa Tanzaniya.

Yavuze ko abari bazishoreye bahise biruka bakimara guhagarikwa kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo batabwe muri yombi.

Kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yagiranye inama ku ya 18 Gashyantare 2015 n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mirongi itanu, bazwi ku izina ry’abanyonzi, bakorera muri aka karere maze ibakangurira kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka, zangiza ibikorwa bitandukanye rimwe na rimwe zigakomeretsa cyangwa zigahitana abantu.

Bakanguriwe kandi kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge, birimo kanyanga n’urumogi kuko, uretse kuba bitemewe ubwabyo, bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana.

Kurwanya no gukumira ibyaha (Community Policing)

Ku ya 18 Gashyantare 2015, abagize za komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) magana atatu bo mu mirenge ya Remera na Kimironko, yo mu karere ka Gasabo, bahuguwe ku buryo bwo gukumira, gutahura no kurwanya ibyaha. Bakanguriwe kandi kurwanya ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe.