Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Menya amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yo mu cyumweru gishize

Amakuru ya Polisi y’u Rwanda yo mu cyumweru gishize yari afite intego yo kwigisha no gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no  kugira uruhare mu  kubikumira.

Ubukangurambaga bwibaze cyane cyane ku kurwanya ruswa, ibiyobyabwenge, no kwegereza abaturage serivisi.

Na none binyuze muri aya makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda bitandukanye.

Kurwanya ibiyobyabwenge

Ku ya 13 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yafatanye Mukarukundo Cecile na Uwimana Sammy ibiro 13,5 by’ikiyobyabwenge kizwi ku izina rya kokaine, bifite agaciro ka miliyoni amagana arindwi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bombi,bagenderaga ku byangombwa by’Ububiligi, bafatiwe ku kibuga mpuzamaganga cya Kigali, baturutse ku cya Entebe, mu gihugu cya Uganda.

Nahimana Jean Pierre, umugabo w’umwe muri bo, nawe yafatiwe aho yari abategerereje ku kibuga, aho imodoka ziparika.

Misigaro Augustin, yafashwe  atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, ifite nomero za  purake RAA 890T, yari irimo amakarito mirongo irindwi n’arindwi ya Chief Waragi na litiro makumyabiri n’ebyiri za Kanyanga.

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, yamufatiye mu kagari ka Nyarupfubire, umurenge wa Rwimiyaga, ahagana saa cyenda z’ijoro , ku ya 12 Gashyantare.

Mu karere ka Bugesera, Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rilima,yatahuye uruganda rwatekaga Kanyanga , ku ya 9 Gashyantare, mu kagari ka Karera, maze rurasenywa.

Abayitekaga bagerageje kurwanya Polisi n’inzego z’ibanze, ubwo bazaga kubafata, ariko bafatamo umwe muribo, witwa Iryuvuze Cyliaque,ufite imyaka 22.

Hafashwe litiro zirenga magana atatu ya Melasse, (ibisigazwa by’ibisheke bitekwamo Kanyanga), n’ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu kuyiteka, birimo, amatiyo n’ingunguru.

Na none, aho ku ruganda, hafatiwe uwitwa Muhozo Vestine, ukekwa kuba umwe muri iryo tsinda.

Ku ya 7 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo,yafatiye litiro mirongo ine mu nzu ya Nyirabikari Dancilla, iherereye mu kagari ka Gihuta, umurenge wa Rugarama.

Ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe , birimo amaduzeni ibihumbi bitandatu na magana atandatu na mirongo ine n’umunane ya Blue Sky, litiro magana atanu na mirongo cyenda n’eshatu za Kanyanga, udupfunyika duto tw’urumogi, tuzwi ku izina rya bule, ibihumbi cumi, amacupa y’amavuta yo kwisiga atandukanye y’amiganano, magana atanu, n’amaduzeni mirongo ine n’ane ya Host Waragi, byangijwe ku ya 10 Gashyantare, mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wungirije w’aka karere, ushinzwe ubukungu, Jean Claude Musabyimana, yagize ati, "Nta terambere ry’umunywi w’ibiyobyabwenge, kuko adakora, kandi ibyakabaye bimuteza imbere, abipfusha ubusa, abigura ibimwangiririza ubuzima".

Kurwanya ruswa

Ku ya 12 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Huye, yafatiye mu cyuho Ndayishimiye Damien ari guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 200,000 by’amafaranga y’u Rwanda  kugira ngo, nk’uwakurikiranaga dosiye ya mushiki we,ugishakishwa, asibanganye ibimenyetso biyigize, ariko umupolisi arayanga.

Munyangabe Chrysostome na Hishamunda François, bafatiwe mu karere ka Gatsibo  ku ya 7 Gashyantare,baha umupolisi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu, kugira ngo arekure imodoka ya Hishamunda, yafashwe ipakiwemo ibiti bya Kabaruka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Supt. of Police (CSP), Hubert Gashagaza, yakanguriye abatugare kwirinda gutanga no kwakira ruswa kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Kurwanya kwangiza ibidukikije

Bakundukiza Flodouard na Habimana François Xavier,bafashwe  batwaye ibiro ijana bya Kabaruka , mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Mini Bus,bakunze kwita "Tagisi ", ifite purake RAA 065G.

Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo, yabafatiye mu kagari ka Bukomane,mu murenge wa  Gitoki, ahagana saa tatu z’ijoro , ku ya 9 Gashyantare.

Kwongerera umubenyi abapolisi

Abapolisi makumyabiri bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID) bakoze amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gutahura no guperereza ibyaha, birimo ruswa, bikorwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabaye ku ya 12 Gashyantare ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru.

Umuyobozi wungirije wa CID, Chief Supt. of Police (CSP), Morris Murigo,yagize ati," Ruswa mu masoko ya Leta itera icungwa ribi ry’amafaranga yagenewe  gutanga serivisi.Igihugu cyacu cyafashe ingamba  zo kurwanya ruswa.Aya mahugurwa n’amwe muri izo ngamba zo gukumira no kurwanya bene ibyo byaha".

Kurwanya ibyaha ndengamipaka

Polisi y’u Rwanda yashyikirije umukongomani witwa Richard Biadunia, ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadorari y’Amerika, n’ukuvuga, hafi miriyoni cumi n’umunane z’amafaranga y’u Rwanda, yari yaguze imodoka yibwe mu gihugu cy’Ubwongera.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, kiri ku Kacyiru, hagati ya nyir’ubwite (Biadunia) na Assistant Commissioner of Police (ACP),Tonny Kuramba, umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda.

Avugana n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, Biadunia yagize ati,"Sinari nzi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gufata abo bajura no kugaruza amafaranga yanjye.Ariko uyu munsi ntunguwe no kubona ukuri kw’ibyo natekerezaga ko bitashoboka"

Na none, Polisi y’u Rwanda, ku ya 10 Gashyantare, yashyikirije iya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umukongomani witwa Kamanzi Semarembo, washakishwaga ku cyaha cyo kwica umukobwa, bivugwa ko yari inshuti ye,witwa Uwimbabazi Munyarugerero.

Umuhango wo guhererekanya ukekwaho iki cyaha, wabereye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi, uzwi nka Grande Barrière,hagati y’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’ uburengerazuba, Chief Supt. of Police (CSP), Reverien Rugwizangoga na Colonel John Cabuine, wari uhagarariye Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuva mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi cumi n’umwe bari bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka umwe mu gihugu cya Cote d’ Ivoire, akazi keza bakoze.

Ubwo yabakiraga ku ya 12 Gashyantare, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, kiri ku Kacyiru, IGP Gasana , yagize ati,"Mwahagarariye igihugu neza  kandi mwagihesheje  ishema".

Yababwiye gukomeza kurangwa n’imyitwarire mwiza kandi bagasangiza bagenzi babo bazaba bakorana ubumenyi bungutse.

Kuryanya no gukumira ibyaha (Community Policing)

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, ndetse no gukumira ibyaha (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, yakanguriye abacuruzi kugira uruhare mu kurwanya ihohotwerwa n’ icuruzwa ry’abantu.

Ubu butumwa yabutanze ku ya 11 Gashyantare, mu kiganiro yagiranye n’abacuruzi, bakaba n’ abajyanama ba bagenzi babo, magana atatu na mirongo inane n’umwe, bari mu mahugurwa y’iminsi irindwi , n’ ukuvuga kuva ku ya 8 kugeza ku ya 18 Gashyantare, mu kigo  cy’amahoro n’imiyoborere cya Nkumba, giherereye mu  karere ka Burera.

Gaza Bobe Benjamin, umukozi w’ikigo gishinzwe gutanga inguzanyo no gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (Business Development Found-BDF), yagize ati,"Twarushijeho kumenya amoko y’ihohohoterwa,uko abantu bacuruza abandi,n’uburyo bwo kubirwanya".

Na none, abaturage, mirongo ine na batanu bo mu karere ka Rulindo  baherewe serivisi zitandukanye muri  Police Mobile Station Vehicle ku ya 11 Gashyantare.

Izi serivisi zatangiwe ku isoko rya Base, rihereye mu murenge wa Base.

Senior Supt. of Police (SSP),Willy Marcel Higiro, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe itangazamakuru , yagize ati,̋ Iki gikorwa kigamije kwegereza serivisi abaturage, cyane cyane abatuye kure ya sitasiyo za Polisi.̋

Umuyobozi w’aka karere, Julius Kangwagye, yitabiriye iki gikorwa.Yashimiye Polisi kubera cyo, kandi asaba ko cyazakorwa no mu tundi duce tw’akarere.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K.Gasana,yakanguriye urubyiruko  magana atatu na mirongo icyenda, ruhagarariye inama nkuru y’urubyiruko mu tugari, n’imirenge bigize umujyi wa Kigali, ruzwi ku izina ry’Inkomezamihigo, kugira uruhare  rufatika mu gukumira no kurwanya icyaha.

Ibi, IGP Gasana, yabirukanguriye ku ya 10 Gashyamtare, mu nama yagiranye narwo, aho ruri mu ngando y’iminsi irindwi , n’ukuvuga kuva ku ya 8 kugeza kuya 18 Gashyantare, muri Tumba College of Techology, iherereye mu kagari ka Kayenzi, umurenge wa Bushoki, mu karere ka Rulindo.

Yagize ati,"Iterambere n’umutekano n’impanga.Nta rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rushobora gutera imbere.Mukwiye kugira ubuzima bufite intego, n’intumbero,ubuzima buzira ibiyobyabwenge, kimwe n’ikindi kintu cyose cyarogoya imigambi yanyu myiza".

Ubwambuzi bushukana

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, yafashe, Dusabimana Béatrice na Mutoni Aimée Martine, ubwo bakaga amafaranga abacuruzi, mu murenge wa Kinyinya, biyita abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority-RRA).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,Supt. of Police (SP), Modeste Mbabazi yavuze ko, bafatwa bari bafite amakarita agaragaza ko ari abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi ko bahaga abo bambuye inyemezabwishyu z’iki kigo, ariko ko byose byari ibihimbano.

Twahirwa Theogene, Jean Pierre Nkurunziza na Mukamurenzi Beatrice , bafatiwe mu cyuho na Polisi ikorera mu karere ka Ngororero bamaze kwambura abantu babiri  ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu, ku buryo bw’ubushukanyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Supt. of Police (SP),Emmanuel Hitayezu, yavuze ko babambuye bababeshya ko bashobora kubarangira Ikarabiya n’ipasi ifite agakingisho k’isake, kandi ko byombi ari imari bashobora kugurisha amamiriyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Urugendoshuri

Stanislas Bileba, Umuhuzabikorwa muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere mu gihugu cya Togo, yishimiye serivisi  za Isange One Stop Center, maze avuga ko azashishikariza igihugu  cye kwohereza abo kwimenyereza mu bikorerwa muri iki kigo.

Ibi, Bileba yabitangaje ku ya 12 Gashyantare ,ubwo we na mugenzi we, basuraga iki kigo cya Polisi y’u Rwanda, kibarizwa mu bitaro byayo, biri ku Kacyiru.

Yagize ati,"Biratangaje.U Rwanda n’urugero rwiza rwo kurwanya ihohoterwa".