Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Malawi: IGP Munyuza yitabiriye inama ny’Afurika igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ari mu gihugu cya Malawi aho yitabiriye inama ny’Afurika ngaruka mwaka yigirahamwe uko ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ryarushaho gukumirwa.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 25 Werurwe, iri kubera mu murwa mukuru Lilongwe muri Bingu wa Muthalika International Convention Centre (BICC). Ku nsanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’inzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 33, imiryango ihuriwemo na Polisi  z’ibihugu bitandukanye mu turere twa Afurika irimo SARPCCO, EAPCCO, WAPCCO na CAPCCO, Polisi y’igihugu cya Scotland ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

Iyi nama iteranye kunshuro ya 7 izafatirwamo  imirongo migari igaragaza uruhare ndetse n’inshingano  z’inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi, ingabo ndetse n’urwego  rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu kurwanya ibibazo by’ihohoterwa bikorerwa abana n’abagore ku mugabane wa Afurika.

Inzego z’umutekano ku mugabane wa Afurika zikomeje ubukangurambaga bugamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore. Ibi biza byuzuzanya na gahunda zitandukanye zirimo iyiswe (call for action) yatangijwe mu mwaka wa 2008 n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, ndetse n’ubukangurambaga bwiswe ubumwe bw’Afurika (African unit campaign) bwabereye mu gihugu cya Ethiopia mu mwaka wa 2010, ubu bukangurambaga bwose bukorwa harebwa uko inzego z’umutekano zafatanya na leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta mu kunoza ingamba zafasha mu guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Mu mwaka wa 2010 inzego z’umutekano z’u Rwanda kubufatanye n’umuryango w’abibumbye ishami ry’u Rwanda (UN Rwanda) hateguwe inama mpuzamahanga igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’inzego z’umutekano ku mugabane wa Afurika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa”.

Iyi nama yasojwe hafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore, hanashyizwe umukono ku masezerano yiswe aya Kigali azwi nka KICD (Kigali International Conference Declaration).

Kuri ubu ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano bikaba byaravuye kuri 14 mu mwaka wa 2010 bikaba bigeze kuri 43. Ubunyamabanga bwa KICD  bukaba bufite icyicaro  I Kigali mu Rwanda.