Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU I-8) bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS), batanze inkunga y'ibikoresho by’ishuri mu bigo by’amashuri bibiri byo mu Mujyi wa Malakal.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare, kirangwa no gushyikiriza abayobozi b’ibigo bibiri by’amashuri abanza; Intersos n'icya Salama II, ibikoresho bigenewe abanyeshuri, bigizwe n’amakayi 3,000 n’amakaramu bazifashisha mu masomo.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo; Yohenes Kimo, ukuriye inkambi ya Malakal, SP Jik Agbalokwu, uhagarariye umuryango w’Abibumbye mu Mujyi wa Malakal n’abandi bakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakorera mu Ntara ya Upper Nile, mu Mujyi wa Malakal.
Umuyobozi w’inkambi ya Malakal yashimiye itsinda RWAFPU I-8, ku bushake bahorana bwo guteza imbere abaturage.
Kimo yagize ati: "Gufasha abanyeshuri ubagezaho ibikoresho by’ishuri, ni igikorwa cy’indashyikirwa cyo kubashishikariza kwiga, kuko umusaruro ubivamo ntugarukira ku mwana gusa, ugera ku muryango we ndetse no ku gihugu muri rusange. Niyo mpamvu atari igikorwa gito kuko ari igikorwa gihindura ubuzima bw’ejo hazaza ku baturage ba Sudani y’Epfo.”
Alibesh Mathew uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Intersos, yashimiye inkunga yagenewe abanyeshuri, avuga ko bazakomeza kuzirikana urukundo bahora bagaragarizwa n’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere abaturage, byiyongera ku nshingano zitoroshye zo kubacungira umutekano."
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, aho kuri ubu rufite amatsinda abiri agizwe n’abapolisi bose hamwe 400.