Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Madamu Jannette Kagame yatangije Isange One Stop Center mu bitaro bya Nyagatare

Mu rwego rwo gukwirakwiza ibigo byita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikanabagira inama (Isange One Stop Centers), muri buri bitaro byose by’uturere tw’igihugu kugirango abagize ibyago byo guhohoterwa bose babashe kubona ubufasha bukwiye ku gihe ku bitaro bibegereye, kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gashyantare 2014, Madamu Jannette Kagame abicishije mu muryango Imbuto Foundation, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, yatangirije ku mugaragaro iyi gahunda mu bitaro by’akarere ka Nyagatare mu ntara y’I Burasirazuba.

Muri uwo muhango, Madame Jannette Kagame yashimiye abantu bose bagira uruhare mu bikorwa byo kurwanya no guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yavuze ko gutabariza uwahohotewe ari inshingano za buri Munyarwanda, bityo abaturarwanda bose bakaba basabwa kwirinda guhishira abakora icyaha cy’ihohoterwa.

Yanashimye abakomeje kugira uruhare mu kugaragaza icyo kibazo, batanga amakuru, bitandukanye n’umuco wahozeho wo guhishira iki cyaha, avuga ko gutanga amakuru bituma abahohotewe bamenyekana bagafashwa, abahohoteye nabo bagakurikiranwa bagahanwa.

Aha yagize ati : “Nubwo dushima abatanga amakuru, hari abandi bantu barimo ababyeyi, abayobozi, n’abaturanyi bashobora kuba abafatanyacyaha iyo bahishiriye cyangwa basibanganya ibimenyetso ku byaha by’ihohoterwa. Ibyo ni ukwirengagiza uburenganzira bwa muntu. Ababishinzwe bakurikirane abo bantu,bashyikirizwe ubutabera.”

Yaboneyeho umwanya wo gushimira Polisi y’u Rwanda kubera imbaraga ishyira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, mu ijambo rye nawe yashimiye  Madamu Jannette Kagame, kubera inkunga ikomeye atera Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byayo byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akaba yanamushimiye ku kuba yarashinze Isange One Stop Center ku bitaro bya Polisi, ubu amahanga akaba aza kwigira kuri iki kigo.

Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana,  Minisitiri w’ibiza no gucyura Impunzi, Madamu Mukantabana Seraphina, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Odda Gasinzigwa, uwari uhagarariye One UN mu Rwanda, Ambasaderi w’ubuholandi mu Rwanda, ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Inkuru  mu mafoto