Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga, mu karere ka Gicumbi habereye umuhango wo gusezerera ku mugaragaro local defence 649 bakoreraga muri ako karere.
Muri uwo muhango wo kubasezerera ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yabashimiye umurimo bakoze bafasha mu kurwanya no gukumira ibyaha muduce bakoreragamo, maze abasaba kuzakomeza kuba ijisho ry’umuturanyi .
SSP Bizimana yavuze ko local difence bagize uruhare mu kurwanya no gukumira abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.
Yabasabye ko n’ubwo basezerewe bazakomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano, bagakomeza gukunda igihugu no gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no mu bindi bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre, yavuze ko kuba basubiye mu buzima busanzwe bidakuraho ko bagomba gukurikirana umutekano w’aho batuye barushaho gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe mu gihe babaonye ikintu cyose gishobora guteza umutekano mucye.
Mvuyekure yabasabye kandi kwibumbira mu mashyirahamwe kugirango biteze imbere kuko yabafasha kugendera ku muvuduko abandi baturage bagezeho cyane ko babaga bahurira mu nama zitandukanye z’umutekano.
Yongeyeho ko bagomba gukomeza kuzuzanya n’abaturage bakarushaho gukorera hamwe bacunga umutekano w’igihugu kandi bakarushaho gukorana n’inzegoz’umutekano.
Kinyarwanda
English











