Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hateraniye inama yahuje abayobozi ba za minisiteri zitandukanye zifite aho zihuriye n’umutekano mu gihugu, kuri uyu wa mbere taliki ya 11 Kanama, barebeye hamwe uko ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda kifashe kubera impanuka zimaze iminsi zigaragara mu mihanda yo mu gihugu, basanze ikiza ku isonga ari uburangare n’umuvuduko by’abashoferi kuko aribo bagena umuvuduko bagenderaho.
Ni muri urwo rwego hafashwe imyanzuro ikurikira:
- Kwihutisha ivugururwa ry’amategeko mu guhana abashoferi bakora amakosa
- Kongera Dos d’Ane aho zitari hakunda kubera impanuka
- Gufatira impushya z’abashoferi bateje impanuka
- Kongera ingufu mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibinyabiziga
- Kongera ibihano ku bashoferi bica amategeko hagamijwe kugera ku mutekano
- Guhagarika imodoka zihinduye aho batwarira
- Gushyiraho ahantu imodoka zikora urugendo rurerure zihagararira zikaruhuka cyane cyane mu mihanda miremire ihuza intara mbere y’uko zikomeza
- Gushyira mu modoka ibyuma bigabanya umuvuduko w’imodoka ku buryo itarenza umuvuduko wagenwe
- Gukaza ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe igenzuramikorere (RURA), abahagarariye amashyirahamwe atwara abantu mu Rwanda, n’abahagarariye amashyirahamwe y’ubwishingizi mu Rwanda hagamijwe gukumira no kurwanya impanuka mu muhanda
- Gushyiraho amasaha y’akazi umushoferi atagomba kurenza kugirango abone umwanya wo kuruhuka
- Gufatira ibihano bikomeye abashoferi bakoresha telephone batwaye imodoka
- Kwegereza hafi ya hose mu ntara ibikoresho by’ubutabazi bitabara byihuse abagize impanuka
Abitabiriye inama bifatanyije n’imiryango yabuze ababo n’abamugariye mu mpanuka zimaze iminsi ziba hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’ubuzima yagejeje kubitabiriye inama ko u Rwanda narwo rwashyizeho ingamba ku gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, aha akaba yavuze ko mu Rwanda nta murwayi wa Ebola urahagaragara ariko ko ingamba zikomeye zafashwe zo gukumira iki cyorezo mbere y’uko kigera ku banyarwanda.
Mu ngamba zafashwe hari ubugenzuzi ku kibuga y’indege no ku mipaka ndetse n’ibikoresho by’ubutabazi bwihuse bikaba byarashyizweho, ku buryo nta muntu ushobora kugaragaza ibimenyetso ari mu Rwanda ngo abure ubutabazi bwa hafi mu rwego rwo kurinda abanyarwanda iki cyorezo.
Iyi nama ikaba yari yitabiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa remezo Musoni James, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe, Minisitiri w’Ubutegettsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye.
Iyi nama kandi yari yanatumiwemo abayobozi b’intara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali, uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe igenzuramikorere (RURA), abahagarariye amashyirahamwe atwara abantu mu Rwanda, abahagarariye abafite ibigo byigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, abahagarariye amashyirahamwe y’ubwishingizi mu Rwanda n’abanyamakuru.
Kinyarwanda
English











