Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kwiyandikisha kubashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga byaratangiye

Polisi y’u  Rwanda  ishami rya Traffic rishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda riramenyesha abayarwanda bose bifuza gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ko kwiyandikisha byatangiye kandi bikaba bigikomeza.

Superintendent  Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi wa Polisi  ishami rya  traffic yavuzeko kwiyandikisha bayatangiye ku itariki 2 ,Nyakanga bikaba bizarangira kuri 23 Nyakanga,2014.

Yavuze ko abiyandikisha bakoresheje ikorana buhanga cyangwa telefoni ubu  batangira bakiyandikisha kuri buriwese ubishaka ,kubashaka impushya zogutwara ibinyabiziga z’agateganyo cyangwa izaburundu.                 

Kubashaka uruhushya rw’agateganyo bohereza ubutumwa bugufi bandi nimero y’indangamuntu usige akanya , akarere uzakoreremo usige akanya wandike inyuguti ya P usige akanya wandike O usige akanya wandike nimero ya gitansi ya RRA maze wohereze kuri 3126.

Na ho kubashaka uruhushya rwa burundu  nukujya muri telefoni aho bandikira ubutumwa ukandika nimero y’indangamuntu ugasiga akanya ,akarere uzakoreramo ,ugasiga akanya ukandika kategori ushaka gukorera (B,C,D,E,F)  Ugasiga akanya ukandika nimero ya gitansi ya RRA hanyuma ukohereza kuri 3126.

Ibizamini bikaba bizatangira ku itariki 4 Kanama mu mujyi wa Kigali birangire kuri 27 Kanama mu majyaruguru no mubice bimwe by’intara y’iburengerazuba.

Muri Kigali bizatangira  ku itariki 4 birangire ku itariki 8, kuva ku itariki ya 11 Kanama kugera kuri 13 ni intara y’iburasirazuba ; mu majyepfo ndetse n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Ngororero ni tariki ya  18 kugera kuri 20 naho mu majyaruguru kongeraho uturere twa Rubavu na Nyabihu ni kukuva tarikiya 25 Kanama kugera kuri 27.

Ndushabandi akaba yabifurije amahirwe kandi akaba abasaba kuzafata mu mutwe nimero biyandikishijeho, kubikaneza nimero ya gitansi bishyuriyeho no kumenya akarere bazakoreraho ibizami.