Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga byaratangiye

Abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga barasabwa kwiyandikisha vuba kuko byatangiye. Ubu ni ubutumwa butangwa n’umuvugizi w’ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (traffic police) Superintendent (SP) JMV Ndushabandi . Uyu muyobozi yavuze ko mu gukorera izo mpushya harimo ibyiciro bibiri: hari abiyandikisha gukorera izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga bagakora ibizamini binyujijwe mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga (autos ecoles) kuko baba baramaze igihe bafashwa n’ayo mashuri kwiga ibirebana n’amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Ikindi cyiciro'4 ni abiyandikisha ku giti cyabo kuko baba bariyigishishe bo ubwabo amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga. Ubu rero gahunda uko iteye ni uko abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bifashishije amashuri yabugenewe (autos ecoles) bo bariyandikishije , kuva ku itariki ya 7 Ukwakira  batangiye gukora ibyo bizamini  mu Mujyi wa Kigali bikazakomereza mu gihugu hose, bikazarangira ku itariki ya 30 Ukwakira 2013.

Ku byerekeranye n’abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ku giti cyabo ibyo abantu bakunze kwita “ibizamini bya rusange”, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (traffic police) yavuze ko kwiyandikisha kuzakora ibizamini byatangiye, ubu abantu bakaba biyandikisha bakoresheje uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi  kuri  telefone, kwiyandikisha bikazarangira ku itariki ya 23 Ukwakira 2013.

SP JMV ndushabandi akaba yakomeje avuga ko abiyandikisha kuzakorera mu Mujyi wa Kigali bazakora ibizamini guhera ku itariki ya 4 kugera ku ya 8 ukwezi gutaha kw’Ugushyingo. Mu zindi ntara bazakora ibizamini ku buryo bukurikira: Intara y’amajyaruguru n’uturere twa Nyabihu na Rubavu bazakora ibizamini kuva ku itariki ya 11 kugera kuya 14 Ugushyingo, Intara y’Amajyepfo ni hagati y’amatariki ya 18 na 21 Ugushyingo hakaziyongeraho uturere twa Ngororero, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’i Burengerazuba, naho Intara y’i Burasirazuba bo ibizamini byabo biteganyijwe kuzatangira tariki ya 25 birangire ku itariki ya 28 Ugushyingo 2013.

Umuvugizi wa traffic police akaba nanone yavuze ko abanyamahanga nabo bemerewe kwiyandikisha kuba bakorera izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga n’ubwo nta ndangamuntu bafite. Icyo basabwa akaba ari ukwegera sitasiyo za polisi bagahabwa ibindi bisobanuro cyangwa bakajya aho icyicaro cya traffic police kiri mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Abantu basigaye bafite umuco mubi wo gutekereza gukorera abandi ibizamini barasabwa kubireka kuko nk’uko umuvugizi wa traffic police yakomeje abivuga, ngo barahagurukiwe kandi abafatiwe muri ibyo bikorwa bahanwa n’amategeko.
SP Ndushabandi aragira rero inama abantu gukomeza  kwiyandikisha kuzakorera izo mpushya ndetse no kwitwararika bakazaza bitwaje ibyangombwa bitandukanye birimo  n’indangamuntu.

Cyakora hari ushaka  kumenya andi makuru yakwegera polisi imwegereye ndetse agasura n’urubuga rwa polisi arirwo www.police.gov.rw.