Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n'abakoze, DIGP Juvenal Marizamunda yasabye buri Muturarwanda kugira umuco wo kwirinda no gukumira icyaha aho kiva kikagera nk'uruhare rwe mu kubungabunga no gusigasira umutekano w'igihugu n'abagituye.
Ibi yabivugiye mu karere ka Ngororero ku wa 20 Ukwakira uyu mwaka mu kiganiro yagiranye n'abatuye umurenge wa Ngorero cyabereye mu kagari ka Rususa cyitabiriwe n'abaturage bagera ku bihumbi bitatu biganjemo abanyeshuri n'abatwara abagenzi kuri moto.
DIGP Marizamunda yari aharekejwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, ACP Elisa Kabera, CSP Rose Muhisoni n'Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa.
Nyuma y'ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'aka karere, Ndayambaje Godfrey yashimye Polisi y'u Rwanda ku nkunga igatera binyuze mu bikorwa biteza imbere abagatuye birimo guhanga no gusana imihanda, gukora amateme n'intindo , kwishyurira imisanzu y'ubwisungane bwo kwivuza imiryango itishoboye, kuyubakira amazu, n'ibindi.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, DIGP Marizamunda yababwiye ati,"Abanyarwanda tuzi kandi dusobanukiwe ingaruka z'umutekano muke; ku bw'ibyo buri wese asabwa kugira uruhare mu gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Polisi ntiyabera hose icyarimwe ngo ikumire ibyaha byose. Ibi biha buri wese umukoro wo kuba ijisho n'amatwi by'umutekano."

Yavuze ko icyo buri wese asabwa ari ukwirinda ibyaha no kudahishira ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora kabone n'iyo baba abavandimwe, inshuti cyangwa abaturanyi.
Yagize ati,"Tuzirikane ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere rirambye.Na none kandi ni inkingi ya mwamba y'amahoro n'ituze by'abaturage. Iyo uhunganye bigira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange. Dufatanye gukomeza gusigasira umutekano U Rwanda rufite."
Ibindi DIGP Marizamunda yasabye abatuye aka karere kwirinda harimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko, gukura abana mu ishuri no kwishora mu biyobyabwenge.
Yabwiye urubyiruko rwitabiriye iyo nama ati,"U Rwanda rukataje mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga ry'uburyo butandukanye kandi ntiwajyana na ryo unywa ibiyobyabwenge kubera ko biyobya ubwenge bw'ubinywa nk'uko izina ryabyo rivuga . Mwirinde kubyishoramo kandi mukangurire abandi kubyirinda mubabwira ingaruka zabyo."
Umuyobozi w'aka karere yagarutse ku ruhare rwa Polisi mu iterambere ryako agira ati,"Ibikorwa by'iterambere Polisi yaduteyemo inkunga bifite agaciro ka Miliyoni zigera kuri cumi n'imwe z'amafaranga y'u Rwanda. Mu byo yakoze harimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba yahaye ingo 117 zo mu murenge wa Sovu. Yarihiye kandi imisanzu y'ubwisungane bwo kwivuza imiryango 33 itishoboye. Na none mu rwego rw'isuku n'isukura yafatanyije n'abaturage kubakira abaturage batishoboye ubwiherero bugera ku 4 500. Ibi yakoze bituma imibereho y'abatuye irushaho kuba myiza."
Yagize kandi ati,"Abashyize hamwe bagamije ineza y'igihugu n'abagituye nta kibananira. Uyu muco w'ubufatanye wo kwishakamo ibisubizo uzatuma tugera kuri byinshi biteza imbere igihugu cyacu nk'uko biri muri gahunda y'Ubuyobozi Bukuru bwacyo."
Kuri uwo munsi kandi Polisi yashyikirije inkunga yemereye Itorero ryo muri aka karere ryitwa Ikirenga cy'Intore ryahize ayandi mu kugira ibihangano byiza bikangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha. Iyo nkunga igizwe n'Impuzankano, Imigara y'intore, amacuru y'ingabo n'ibindi bijyana na byo.
Mu izina rya bagenzi be, Umuyobozi w'iri Torero, Mukeshimana Marie Claire yashimye Polisi ku bw'iyi nkunga agira ati,"Imyenda n'ibindi twakoreshaga twabitiraga cyangwa tukabikodesha.Iyi nkunga duhawe na Polisi itwongereye imbaraga. Ubu tugiye guhanga indirimbo nyinshi zikangurira umuryango nyarwanda kwirinda ikibi aho kiva kikagera."
Kinyarwanda
English











