Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’ubundi buyobozi busanzwe mu nzego zitandukanye, ntibahwema gukangurira buri muturarwanda wese, gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bato. Iri hohoterwa rishobora gukorerwa ahantu hatandukanye;mu ngo cyangwa hanze y’ingo, mu mashuri, mu kazi n’ahandi..
Ku bijyanye n’ihohotera rikorerwa mu ngo, hariho abana bahozwa ku nkeke n’ababarera cyangwa ababyeyi babo bwite; abahabwa ibihano bikarishye ,abakubitwa bikanabaviramo urupfu cyangwa ubumuga, bwaba bukira n’ubudakira,abata amashuri bitewe n’ubukene bibatera kutabona ibyangombwa bisabwa ku ishuri kandi badafite aho babikura cyangwa se ntibabikorerwe n’ababishinzwe.
Rumwe mu ngero z’ihohotera rijyanye no guhana abana mu buryo bubababaza kandi bukabaviramo ubumuga cyangwa gutakaza urugingo rw’umubiri; ni aho mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gahanga, mu kagari ka KAgasa,mu mudugudu wa Kabeza, umwana witwa Kwizera Kelly w’imyaka 6 y’amavuko yakubiswe ku munwa na se umubyara akamukura iryinyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu akaba atangaza ko, Nsabimana Jean Baptiste w’imyaka 38 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahanga nyuma yo gukubita umwana we akamukomeretsa ku munwa bikamuviramo no gukuka iryinyo aho uyu mwana yahise ajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gahanga
Yavuze ko uyu mugabo yari arimo kurwana n’umugore we, yamuhunga akamwirukaho maze abonye amusize akubita uyu mwana bari bahuye.
SSP Hitayezu akomeza agira ati:”Abanyarwanda bakwiye kumva no kumenya ubusobanuro bw’ijambo “umwana”, kuko kutamenya ubusobanuro bwaryo, bituma abantu benshi babakorera ibihanwa n’amategeko biutwaje ko bababyaye. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 217 itanga ubusobanuro bw’ijambo”umwana”; ikavuga ko Umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.”
Bityo rero umuntu wese utarageza kuri iyo myaka agomba kurindwa ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bwe, cyane cyane kumukorera ibyagira ingaruka ku mubir we harimo n’ibyo uriya mugabo yakoze. Haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, amategeko yo kurinda umwana ihohotera ry’ubwoko bwose ariho.
SSP Hitayezu yagize ati:” Uretse kumuha ibihano bibabaza umubiri we, gukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana nabyo amategeko arabihanira. Ibyo tubisanga mu ngingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho iyo ngingo igira iti” Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).”
Mu gusoza, SSP Hitayezu agira inama abantu bose kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko uretse ababyeyi hagati yabo, agira n’ingaruka z’uburyo bwinshi ku bana bakurira muri uwo mwuka ; aha yavuze nko gukubitwa nk’uko byagenze, kudakorerwa ibyo bagomba gukorerwa b’ababyeyi bikabaviramo kujya mu muhanda ndetse no kubigiraho imico mibi ntibabe bakibaye abaturage beza b’ejo hazaza.
Mu kurandura ubu bwoko bw’ ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa telefone n’indi mirongo wahamagara ku buntu, uramutse ukorewe ihohoterwa cyangwa se ubonye uwarikorewe ariyo 3512, kugana ikigo Isange One Stop Center, cyita ku bibazo by’ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe,kikaba giherereye ku bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru, hakaba hariho n’itegeko rihana uwakoreye ihohoterwa abana.
Kinyarwanda
English











