Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KWIBUKA32: Abari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata, abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) na Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa bifatanyijemo n'abandi banyarwanda, inshuti z’u Rwanda n'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n'isi yose, ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Twibuke Twiyubaka'.

Ibikorwa byo kwibuka byabereye mu bice bitandukanye by’aho bakorera, birangwa n'urugendo rwo kwibuka, gufata umunota wo kwibuka no gucana urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy'iminsi 100 gusa.



Muri Sudani y'Epfo, ibikorwa byo kwibuka byabereye mu murwa mukuru w'icyo gihugu, Juba, ahakorera abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3 no mu mujyi wa Malakal uherereye mu Ntara ya Upper Nile, ahakorera abapolisi bagize itsinda RWAFPU1. 

Muri Repubulika ya Santrafurika, ibikorwa byo kwibuka byabereye mu bice bitandukanye by'igihugu birimo umurwa mukuru Bangui, ahakorera abapolisi bagize amatsinda RWAFPU1 na RWAPSU, ahitwa Kaga Bandoro mu Ntara ya Mbomou iherereye mu Majyaruguru y'igihugu, hakorera abapolisi bagize itsinda RWAFPU2 no mu mujyi wa Bangassou uherereye mu Majyepfo y'Iburasirazuba bw'igihugu, ahakorera itsinda RWAFPU3. 

Muri ibyo bice byose, abitabiriye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu butumwa bagejejweho, basobanuriwe amateka y'uko yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa,  ubugome n’ubukana yakoranywe, banasabwa kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera mu bice byose by'isi.