Muri izi mpera z’icyumweru tariki 08-09 Kamena mu Rwanda haberaga amarushanwa yo kwibuka abakinnyi bazize Genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino wa Taekwondo yabaye iya mbere yegukana igikombe n’imidari harimo 5 ya zahabu naho Police Handball Club iba iya kabiri.
Mu mukino wa Handball Club, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’ikipe yayo isanzwe ikina muri shampiyona ya Handball(Police Handball Club). Iyi kipe ya Police HC kuva tariki 02 Kamena hatangira amajonjora, yagiye itsinda amakipe yose byagiye bihura kugera igeze ku mukino wa nyuma aho kuri iki cyumweru tariki 09 Kamena yatsinzwe n’ikipe ya APR HC bisanzwe bihangana.
Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, ariko ikipe ya APR HC ikagenda irusha ibitego Police HC kugeza aho umukino wose warangiye ari ibitego 35 bya APR HC kuri 30 bya Police HC. Umutoza wa Police HC yagerageje gukinisha abakinnyi be basanzwe bakomeye nka Kapiteni CPL Mutuyimana Gilbert, Nshimiyimana Alex,Hagenimana Jean Baptiste bakunze kwita Machine,Duteteriwacu Norbert, Tuyishime Zacharie.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Police HC yavuze ko abakinnyi be ntako batagize ngo batsinde ariko babura amahirwe.
Yagize ati:“Twagerageje kwataka no kugarira ariko biba iby’ubusa, abakinnyi banjye ntabwo nabarenganya ntako batagize,twabuze amahirwe.”
Yashimiye abakinnyi be uko bitwaye kuva iri rushanwa ryatangira kubera ko bagiye bumvira amabwiraza yabahaga.
Kapiteni w’ikipe ya Police Mutuyimana Gilbert yavuze ko ntako batagize ariko biranga, yashimiye abakinnyi bagenzi be ndetse n’ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda kuba bahora hafi y’ikipe ikabasha kwitwara neza.
Buri mukinnyi wa Police HC yambwitse umudali wa Siliver, naho Nshimiyimana Alex aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi nawe ahabwa umudali.
Twabibutsa ko iki gikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abakinnyi n’abandi bakunzi ba siporo bazize Genoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyari gifitwe n’ikipe ya Police HC.
Muri aya amarushwa, kandi ikipe ya Police ikina umukino njyarugamba wa Taekondo yo yabaye iya mbere aho yashoboye kwegukana igikombe ndetse n’imidari itandukanye harimo 5 ya zahabu, 3 ya Silver n’indi ibiri ya Bronze.
Umutoza w’ikipe ya Taekwondo Alain Irene Bagire yashimiye abakinnyi be uko bitwaye bakabasha kwegukana igikombe ndetse n’imidali harimo iya zahabu.
Aya marushanwa hari hatumiwe amakipe yo mu bihugu by’abaturanyi aho muri Handball hari haje ikipe ya Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda(Abahungu n’abakobwa) Muri Tanzaniya hari haje ikipe yitwa Ngame Handball Team(Abahungu n’abakobwa) ikipe y’abakobwa yabo ikaba yegukanye igikombe.
Irushanwa rya Taekwondo ryari ryitabiriwe n’amakipe 23, 18 ya hano mu Rwanda , 2 yaturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho 3 yaturutse mu gihugu cya Kenya.

Kinyarwanda
English










