Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena, hakomeje imikino y’irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bazize Genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu itsinda ikipe ya Police HC yari irimo ikaba yashoboye gukomeza mu kiciro cya ½ nyuma yo gutsinda Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda, ADEGI Gituza yo mu karere ka Gatsibo ndetse n’ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Remera.
Aya makipe yose uko yari mu itsinda rimwe n’ikipe ya Police HC nta n’imwe yashoboye kuyitsinda.
Umukino ubanza watangiye mu gitondo ku isaha ya saa yine uhuza ikipe ya Police HC na UR-Remera, ni umukino woroheye cyane ikipe ya Police HC kuko warangiye itsinze UR-Remera ibitego 34 ku bitego 9 gusa.
Nyuma y’uyu mukino hakuriyeho umukino wahuje ikipe ya Police HC na Kaminuza yo mu gihugu cya Uganda yaje nk’umutumirwa muri iri rushanwa. Amakipe yombi yatangiye agaragaza kunganya imbaraga kuko iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 9.
Mu karuhuko gato umutoza wa Police HC IP Antoine Ntabanganyimana yegereye abakinnyi be arabaganiriza abereka aho bagomba gukosora bityo bagaruka mu gice cya kabiriri bariye karungu.
Abasore nka Rwamanywa Viateur, wanatsinze ibitego byinshi muri uyu mukino,yatsinze ibitego 5 wenyine. Afatanyije na bagenzi be barimo Nshimiyimana Alex, Duteteriwacu Norbert, Nkingurutse Brax ndetse n’umunyezamu wabo Bananimana Samuel bagoye bikomeye abasore b’ikipe ya Kaminuza ya Makerere kugeza ubwo umukino warangiye Police HC itsinze ibitego 19 kuri 17.
Umukino wa Gatatu wa Police yagombaga kuwukina n’ishuri ryisumbuye rya ADEGI Gituza riherereye mu karere ka Gatsibo, umukino watangiye ku gicamunsi saa cyenda. Byari byitezwe ko ariwo uri bugore ikipe ya Police HC kuko muri shampiyona y’umwaka ushize yakunze kugora amakipe akomeye harimo n’ikipe ya APR HC.
Gusa ibyatekerezwaga hanze y’ikibuga siko byaje kugenda amakipe yombi amaze gutangira umukino kuko Police HC yayitsinze biyoroheye .Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Police HC ifite ibitego 17 ku bitego 8 bya ADEGI Gituza.
Ni ubwo abasore b’ikipe ya Police bagaragazaga kurusha ikipe ya ADEGI Gituza, umutoza wa Police HC mu gice cya kabiri yazanye amaraso mashya yinjiza mu kibuga abakinyi yari yabanje hanze barimo Zachalie, Umunyezamu Agunda, aba baje basangamo Nshimiyimana Alex,Rwamanywa Viateur, Mutuyimana Gilbert na Uteteriwabo Norbert bari basanzwe bakomeye cyane.
Umukino wose waje kurangira ikipe ya Police HC itsinze ibitego 26 kuri 17 bya ADEGI Gituza,iyi ntsinzi yahise ihesha ikipe ya Police HC gukomeza muri kimwe cya kabiri k’irushanwa idatsinzwe umukino n’umwe naho ADEGI Gituza izamuka ari iya kabiri.
Murindi tsinda ryakiniraga ku Kimisaga, APR HC yazamukanye na ES Kigoma (Ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Ruhango.)
Byitezwe ko kuri iki cyumweru tariki 09 Kamena aribwo hazakinwa imikinoya ya ½ n’umukino wa nyuma (Final). Police HC ikazakina na ES Kigoma naho APR HC ikine na ADEGI Gituza. Umwanya wa Gatatu uzahatanirwa na Makerere University na Ngome HC yaturutse muri Tanzania.
Nyuma y’uyu mukino umutoza w‘ikipe ya Police HC yashimiye abakinnyi be uko bitwaye, abasaba kuzakomeza kwitwara neza mu kiciro gikurikiyeho .
Yagize ati “Mu gitondo ikipe duhura turayizi nayo iratuzi(ES Kigoma) turamenyeranye, ni ikipe nziza ikunda kutugora ariko abakinnyi banjye nabasabye gutaha bakaryama bakaruhuka ejo bakazajya mu kibuga batuje nta kabuza tuzayitsinda.”
Kapiteni w’ikipe ya Police HC Mutuyimana Gilbert yavuze ko intambwe bamaze gutera bagera mu kiciro cya ½ k’irushanwa ayo mahirwe batayapfusha ubusa.
Ati “Twebwe nk’abanyarwanda tuzi agaciro k’iri rushanwa, turibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Genoside yakorewe abatutsi. Tugomba gukora iyo bwabaga iki gikombe tukongera tukakigumana.”
Kapiteni na bangenzi be bavuga ko kongera gutsinda iri rushanwa bishoboka cyane kuko abayobozi ba Police y’u Rwanda babahora hafi bakabongerera imbaraga mu buryo bushoboka bwose.
Twabibutsa ko iri rushanwa ryo kwibuka abakinnyi bazize Genoside ku nshuro ya 25 ryatangiye tariki 02 Kamena 2019. Kuri iyi nshuro hatumiwe n’amakipe yo mu gihugu cya Uganda na Tanzaniya abahungu n’abakobwa.

Kinyarwanda
English










