Mu gihe abanyarwanda twibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 23, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, barushaho gukomeza ubukangurambaga mu baturage mu kuyirwanya.
Uyu mugambi bawufatanyije n’ibyo uru rubyiruko rwari rwariyemeje birimo guharanira imibereho myiza y’abaturage, umutekano no kubakira kubyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro Bizimana Placide yavuze ati:”Urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu icyo aricyo cyose, niyo mpamvu ari ngombwa ko rugira uruhare mu bintu byose byubaka igihugu. Ikaba ariyo mpamvu twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, turushaho gukangurira abaturage kuyirwanya, dukorana n’inzego zitandukanye cyane cyane izishinzwe umutekano, tukarushaho guteza imbere indangagaciro z’abanyarwanda zirimo gutahura no kwerekana ahagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yakomeje avuga ko ihuriro abereye umuyobozi kugeza ubu rifite abanyamuryango 100,000 ryagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere abaturage birimo gufasha no gutera inkunga imiryango itishoboye, no gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mutangana Jean Bosco ushinzwe amahugurwa muri iri huriro we yavuze ati:”Twe turaharanira gusigasira umuco wo gukunda igihugu, niyo mpamvu duharanira kurwanya ikintu cyose cyangwa umuntu wese washaka kudusubiza mu mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo. Mu bukorerabushake bwacu, twumva ari inshingano zacu gukorana n’inzego zitandukanye mu kubaka amahoro, kandi ntidushobora kugera kuri iyo ntego hakiri bamwe bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside; iyi niyo mpamvu twiyemeje kuyirwanya twivuye inyuma.”
Yakomeje avuga ati:”Umuntu ukirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe igihugu kiri kwihuta mu iterambere, yafatwa nk’aho twamubuze. Iyi ngengabitekerezo ni isoko y’ibibazo byinshi binatuma abanyarwanda batabana neza bityo bakisanga mu bukene. Mu gihugu cyacu hari uburyo bwinshi bwo guteza imbere abanyarwanda, nkaba nanishimira ko ubu urubyiruko rw’u Rwanda rugenda rurushaho kumva neza ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Iri huriro ry’urubyiruko rurifuza ko mbere y’uko uyu mwaka urangira rwaba rufite abanyamuryango bagera kuri miliyoni, bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’abanyarwanda, nko kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare, ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya ibyaha haba mu mashuri no mu baturage.
Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rigizwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’amakuru na za kaminuza ndetse n’abayarangije, ryatangijwe mu 2013, ritangizwa n’urubyiruko rwari rufite ubushake bwo gukumira no kurwanya ibyaha, rufatanyije na Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Kinyarwanda
English











