Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Nyakanga, hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi, Ingabo z’u Rwanda n'iz'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) n’abandi bafatanyabikorwa, bigamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Ni ibikorwa byari bimaze igihe cy'amezi atatu bikorerwa hirya no hino mu gihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: "Abaturage b'u Rwanda hamwe n'inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 n'imyaka 25 y'ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda n'abaturage’, byahujwe n'icyumweru cyahariwe kumurikira abaturage ku nshuro ya gatanu, ibikorwa by’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba (EAC CIMIC).
Muri ibi bikorwa byibanda ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye, hirya no hino mu gihugu; havuwe abaturage 41,868, hubakwa inzu 70 zashyikirijwe imiryango itishoboye, ibiraro 13 bizafasha abaturage mu buhahirane n’imigenderanire, ingo mbonezamikurire (ECDs) 10, hafashwa amakoperative 33 y'abavuye mu bigo ngororamuco n'ibindi bikorwa bitandukanye
Kuva ku itariki 29 Kamena, nibwo ibi bikorwa byitabiriwe n'ingabo zo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba zirimo izo mu gihugu cy'u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda, aho abaganga b'inzobere baturutse muri ibyo bihugu batanze serivisi zo kuvura indwara z'imbere mu mubiri, iz'abagore, indwara z'abana, indwara z'amagufa, iz’amenyo n'izindi, hatangwa ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, ibigega by'amazi, amakaro mu mazu, ibikoresho byo mu nzu zubakiwe abatishoboye, amajire ku batwara abagenzi kuri moto n'ibindi.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi na CP George Rumanzi, Komiseri w'Ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi n'ituze rusange bashyikiriza ku mugaragaro ivomo rigezweho abaturage bo mu murenge wa Ndego, ryitezweho kugeza amazi meza ku miryango isaga 3,000 yo muri uyu murenge no mu nkengero zawo mu guhangana n'ikibazo cy'ibura ry'amazi


Mu Ntara y'Iburasirazuba, umuhango wo gusoza ibikorwa by'ubufatanye bwa Polisi n'ingabo wayobowe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ku bitaro bya Ngoma, aho ku bufatanye n'Ingabo zo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba muri iki cyumweru havuwe abaturage barenga 2400



Umuhango wo gushyikiriza abaturage ibikorwa by'iterambere mu Ntara y'Iburengerazuba mu murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta yashyikirije imiryango itagira aho kuba inzu bubakiwe

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) CG Felix Namuhoranye ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera Solina Mukamana n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru, Lt. Col Charles Kamari bashyikiriza imiryango itishoboye inzu 6 bubakiwe mu murenge wa Rusarabuye



Mu Mujyi wa Kigali, Ibikorwa byo gutaha irerero n’ikiraro cya Kajeke mu Karere ka Gasabo na Kicukiro byayobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen. Celestin Kanyamahanga, wari kumwe n’umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Dusabimana Fulgence na CP Costa Habyara, Komiseri w'ishami rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda


Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vicent Sano, ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo; Alice Kayitesi n'uwari uhagarariye Ingabo z'akarere k'Afurika y'Iburasirazuba muri uyu muhango, Lt Col. Alex Mwingi Kalama, bashyikirije amajire arenga 400 abatwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi


Koperative ikora ubwikorezi yo mu kirwa cya Birwa mu kiyaga cya Burera yashyikirijwe ubwato buzafasha abahatuye kwikura mu bwigunge bagenderanira n'abo mu duce two hakurya y'ikiyaga

Minisitiri w'ingabo, Hon Juvenal Marizamunda yashyikirije ku mugaragaro inzu 10 imiryango itishoboye mu Kagari ka Cyivugiza, umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze
Kinyarwanda
English











