Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kwakira neza abaturage ni imwe mu ndangagaciro zituranga - ACP Karasi abwira abapolisi basoje amahugurwa ku mitangire ya serivisi

Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, Polisi y’u Rwanda ihora ihugura abapolisi bakora mu nzego zitandukanye cyane cyane abagira aho bahurira n’abaturage babaha serivisi. Ni muri urwo rwego  kuva tariki ya 16 Nzeri  kugera tariki  ya 20   Nzeri  ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hari hateraniye abapolisi bagera kuri 50 bahugurwa ku mitangire ya serivisi no kwakira neza ababagana.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi w’ishami rishinzwe imitangire ya serivisi n’ubugenzuzi  muri Polisi y’u Rwanda Assistant  commissioner of Police(ACP) Emmanuel  Karasi yagaragarije  abapolisi basozaga amahugurwa ko mu ndangagaciro ziranga Polisi y’u Rwanda harimo no kwakira  neza  abaturage bayigana.  Abibutsa ko bagomba kuzirikana ko ari abagaragu b’abaturage  bityo bakaba bagomba kubakirana urugwiro.

Yagize ati:” Muri Polisi y’u Rwanda  dufite inshingano yo kwakira neza abaturage, biri mu ndangagaciro zacu kandi abaturage nibo dukorera. Akira neza umuturage uje akugana kabone n’iyo yataha adakemuriwe ikibazo  uko yabyifuzaga ariko byibura  akabona ko wamwakiranye urugwiro.”

Yabibukije ko bidakwiye ko umuturage yagana umupolisi akeneye sirivisi  hanyuma akamubwira amagambo y’urucantege amubwira ko  serivisi amusaba  adafite ubushobozi bwo kuyimuha, akangurira abapolisi kujya  baha icyizere abaturage  kandi ibyo badashoboye kubacyemurira  bakabigeza ku nzego zibakuriye.

Abapolisi  50 bari bamaze  iminsi itanu mu mahugurwa ku mitangire ya serivisi ni bake cyane ugereranyije n’umubare w’abagize Polisi yose muri rusange, niyo mpamvu ACP  Emmanuel Karasi ubwo yasozaga aya maguhurwa yasabye abahuguwe kuzajya  guhugura bagenzi babo ariko anizeza ko aya  mahugurwa  azahoraho.

Inspector of  Police (IP) Alice Bayera Kalisa, ni umwe mu bahuguwe, avuga ko guhugura abapolisi ku mitangire ya sirivisi ari ikintu k’ingenzi kuko ari kimwe mu ngamba zo kurwanya ruswa . IP Bayera  akomeza avuga ko abaturage aribo bakiriya ba polisi y’u Rwanda ndetse bakanaba abafatanyabikorwa ari yo mpamvu bagomba kwakirwa neza.

Ati:” Muri aya  maguhurwa twabonye ko iyo utanze serivisi neza  ari  bumwe mu buryo bwo kurwanya ruswa, gutanga serivisi itanoze biba biganisha kuri ruswa. Abaturage nibo bakiriya bacu, muri aya mahugurwa nungukiyemo byinshi bijyanye n’uko nakwakira umuturage agataha yishimye kandi nanjye nkaba mpesheje isura nziza igipolisi cy’u Rwanda.”

Police Costable (PC) Ndayisaba Benjamin, akorera mu  ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,iri shami ni rimwe mu mashami ya Polisi ahura n’abaturage benshi bashaka serivisi zijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’izindi serivisi zijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

PC Ndayisaba avuga ko akenshi abaturage baza babagana baba ari benshi kandi bifuza guhita bakemurirwa ibibazo, aba baturage bagakunda kugaragaza amarangamutima iyo batinze gukemurirwa serivisi cyangwa ntikemurwe uko yabyifuzaga.   PC Ndayisaba avuga ko  aya  mahugurwa  yamufashije kumenya uko azajya yakira abaturage kandi bagataha banyuzwe.

Ati:”Aya mahugurwa icyo nyakuyemo ni uburyo  nakwakiramo umuturage  kandi agataha yishimye  kabone n’ubwo  wenda serivisi yashakaga  yataha atayibonye cyangwa  yayibonye itinze.”

Abapolisi bahuguwe baturutse  mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu cyane cyane abakora muri serivisi zigira aho zihurira cyane n’abaturage.