Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge bisaba ubufatanye bwa buri wese - Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yasabye abagatuye kutishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose; ahubwo bakagira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa  ryabyo hagamijwe ubufatanye mu kurwanya ibyo byaha no gukumira ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ryabyo.

Ubu butumwa yabutanze ku wa 19 Mata uyu mwaka mu kiganiro yagiranye n’abatuye Umurenge wa Cyumba bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe hirya no hino muri aka karere mu mezi abiri ashize.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Rwanjongo. Mu bakitabiriye, ndetse bakaganiriza abo baturage bageraga ku 1000 ku bubi bwabyo n’ingaruka zo kubyishoramo, harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje.

Ibiyobyabwenge byangijwe ni litiro 8620 za Kanyanga n’amasashe y’inzoga z’ubwoko butandukanye arimo 2615 ya Chief Warage, 16841 ya Zebra Warage, 6405 ya African Gin, 1387 ya Real Warage, 4644 ya Kick Warage, 1170 ya Kitoko, 2703 ya Blue Sky, 1356 ya Vodka, n’udupfunyika  88 twa Mayirungi.

Mu butumwa bwe , Umuyobozi w’aka karere yabwiye abo baturage  ati," Ibiyobyabwenge birakenesha kubera ko iyo bifashwe birangizwa nk’uko byagenze uyu munsi.  Muribonera ubwanyu , ndetse  muri n’abahamya ko nta cyiza cyo kubyishoramo."

Yakomeje ababwira ati,"Mu babyinjiza mu gihugu, ababicuruza, n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi harimo abavandimwe, inshuti n’abaturanyi banyu. Kubirwanya bisaba ubufatanye bwa buri wese. Hari abibwira ko bitabareba;ariko ibyo ni  ukwibeshya no kudashyira mu gaciro; kubera ko niwigira ntibindeba, ntutungire agatoki Polisi ababyishoramo; abo uhishira  ni bo ejo  bashobora gusambanya umwana wawe cyangwa bagakora ibindi bikorwa bikubuza ituze n’umutekano . Buri wese arasabwa rero gufata iya mbere mu kubirwanya."

CSP Ndayambaje yabwiye abo baturage ko ibiyobyabwenge byangijwe kuri uwo munsi byafashwe biturutse ku makuru yatangiwe ku gihe na bamwe muri bo basobanukiwe uruhare rwabo mu kubungabunga no gusigasira umutekano barwanya; bityo aboneraho umwanya wo kubashima no gukangurira abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru atuma baikumirwa no gufata ababikoze.

Yongeyeho ko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana , gufata ku ngufu, ihohotera  rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; hanyuma abasa abatuye aka karere muri rusange kutabyishoramo no gufatanya  kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu.

Mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi hashyizwemo  Amahuriro agizwe n’abaturage yo kurwanya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.

Mu zindi ngamba zafashwe n’Ubuyobozi bwako bufatanyije  na Polisi y’u Rwanda zigamije kurushaho kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo harimo kongera ibikorwa byo kwigisha abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo  no kubakangurira kutabyishoramo.