Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda bigomba gushingira ku kongera imbaraga mu guhanahana amakuru yayo

Mu mahugurwa yahuzaga abapolisi ku kurwanya ruswa, yasojwe hafatiwemo umwanzuro ko kongera imbaraga mu gushakisha no guhanahana amakuru ya ruswa ku bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange, ari imwe mu ngamba zo kuyirwanya.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa y’iminsi 2 yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuwa mbere tariki ya 25 Nyakanga, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi n’indangagaciro muri Polisi y'u Rwanda ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yabasabye kongera imbaraga mu gushakisha no guhanahana amakuru no guhora bashakisha izindi ngamba zo kurwanya ruswa.

Aya mahugurwa akaba yaritabiriwe n’abapolisi 40 baturutse mu mashami n’imitwe yihariye ya Polisi y’u Rwanda.

ACP Mbonyumuvunyi   yasabye abo bapolisi gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri aya mahugurwa, anabibutsa ko buri gihe bagomba kwibuka ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Indi myanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa ni ukongerera ubumenyi n’amahugurwa ahoraho abapolisi bashinzwe kurwanya ruswa, kurangwa n’ubunyamwuga ku bapolisi,  no kugira disipuline kuri buri mupolisi wese.

Aya mahugurwa yahuzaga abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe ubugenzuzi no kurwanya ruswa, bamwe mu bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abapolisi bashinzwe kurwanya inyerezwa ry’imisoro, abagenzacyaha, abakora iperereza n’abandi.

Muri aya mahugurwa, abayitabiriye babwiwe ko  ubugenzuzi buhoraho n’amahugurwa, ari zimwe mu ngamba zizatuma Polisi y’u Rwanda igera ku ntego yihaye yo guca burundu no kutihanganira ruswa

 Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashizeho umutwe ushinzwe disipuline, ikigo kigisha indangagaciro zayo ku bapolisi n’abafatanyabikorwa bayo, ikikorera igenzuramari  kandi yashyizeho umurongo utishyurwa wa 997 witabazwa n’uhuye n’ikibazo cya ruswa, …byose bikoreshwa mu kurinda abapolisi  no kubaha ubushobozi bwo kurwanya ruswa mu nzego zose.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International-Rwanda ndetse n’ibiro by’umuvunyi mukuru w’u Rwanda mu kurwanya ruswa.