Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kurwanya no Gukumira Ibiyobyabwenge Bisabwa ko Buri Wese Abigiramo Uruhare

Ibiyobyabwenge n’ikibazo gihangayikishije igihugu cy’u Rwanda, mu rwego rwo kurushaho ku kurwanya  no gukumira icuruzwa ndetse n’ ikoreshwa ryabyo, Polisi y’u Rwanda nk’ urwego rushinzwe umutekano yashyizeho ingamba zikomeye kugirango bicike burundu mu gihugu.

Zimwe muri izi ngamba twavuga nko gutahura aba bicuruza, bakanafatwa ndetse bakanashyikirizwa ubutabera. Kugirango rero ibi bigerweho bisaba ko buri muturarwanda wese abigiramo uruhare, agatungira urutoki Polisi cyangwa izindi nzego z’ umutekano k’ uwaba acyekwaho kubicuruza.

Twavuga ko Abanyarwanda benshi bamaze kubyumva ndetse bakaba baranagize uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha bahanahana amakuru na Polisi, ari nabyo bituma Polisi y’ u Rwanda idahwema ku bibashimira, ariko aha nanone tukaba twavuga ko ubu bufatanye bugomba gukomeza ndetse n’ abandi hirya no hino batarabyitabira bakaba basabwa gutanga bene ayo makuru kugirango twese hamwe tubashe kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ ibindi byaha muri rusange.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, Senior Superintendent Karangwa Murenge yavuze ko ako Karere mu minsi yashize kakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge ariko aho Polisi ishyiriyeho ingamba zikomeye zirimo izavuzwe haruguru, ko byatanze umusaruro ugaragara dore ko kugeza ubu byagabanutse.

Yagize ati, “Dukorana n’ abaturage umunsi ku wundi, tubigisha ububi bw’ ibiyobyabwenge ndetse tunabakangurira gutanga amakuru no kubindi byaha. Inyigisho dutanga ku biyobyabwenge zikaba zaratumye bamwe mu bigeze ku bikoresha babivamo, ubu bamwe bakaba baranatinyutse kwaka inguzanyo mu ma Banki yo kuzigama (Sacco), aho babashije kwizamura bakora ibikorwa bitandukanye by’ ubucuruzi.”

Senior Superintendent (SSP) Felix Bizimana, ni umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, yavuze ko ibyaha biterwa n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, muri ako Karere byagabanutse kuburyo bugaragara, ibi nkuko akomeza abitangaza ngo bikaba byaratewe ahanini n’ imikwabu yakozwe na Polisi, ubukangurambaga ndetse n’ imikoranire myiza n’ abaturage.

Yasabye ababyeyi kugira uruhare rukomeye barinda abana babo kwishora mu biyobyabwenge.

Inzobere mu by’ ubuzima zivuga ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ umuntu ndetse izi ngaruka zikaba zanagera ku mitekerereze y’ uwabikoresheje.  

Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n‟ibindi bikomoka ku bimera bibujijwe mu buvuzi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.0000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.