Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 484, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Rubavu na Rusizi.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 27 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Gikombe, mu murenge wa Rubavu afite ibilo 319 by’inkweto za magendu n’umusore w’imyaka 22 wafashwe yikoreye ibilo 75 by’imyenda ya Caguwa yari avanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Hafashwe kandi magendu y’imyenda ya Caguwa ipima ibilo 90 yafatiwe mu mudugudu w’Ituze, akagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, nyuma y’uko ba nyirayo birukanse bikanze inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko byafashwe mu masaha ya mu gitondo ahanini biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryahawe amakuru n’umuturage ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, ko mu mudugudu wa Rebero hari ahantu hazwi nko mu mpuzamahanga hagurishirizwa magendu y’imyenda n’inkweto. Abapolisi bihutiye kuhagera, bahasanga umugore ufite umufuka urimo inkweto zipima Kgs 319 ahita afatwa.”
Yunzemo ati: “Ntibyarangiriye aho kuko nyuma y’amasaha abiri n’igice, mu mudugudu wa Ruvumbu mu Kagari ka Murambi nako ko mu murenge wa Rubavu, haje gufatirwa umusore wari wikoreye magendu y’imyenda ya caguwa ipima Kgs 75 yari akuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.”
Uyu musore amaze gufatwa, yavuze ko yari ahawe ikiraka n’umucuruzi yari asize muri Kongo, bari bavuganye ko ari bumuhembe bahuriye mu Rwanda.
SP Karekezi yavuze ko kuri uwo munsi mu Kerere ka Rusizi ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo naho hafatiwe imyenda ya caguwa ipima Kgs 90, ubwo ba nyirayo biteguraga kuyijyana mu isoko rya Bugarama, ariko bo baburirwa irengero kuko bahise batoroka babonye inzego z’umutekano, baracyarimo gushakishwa.
SP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abishora mu bucuruzi bwa magendu bafatwa, agira inama abishora mu bucuruzi butemewe n’ibindi byaha kubireka kuko birangira bafashwe bagafungwa.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Kinyarwanda
English











