Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA ITERABWOBA: Uruhare rw’umutwe wa Polisi y’u Rwanda ufite ubumenyi na tekinike byihariye

Yanditswe na IP Eric NDAYISABA

Kuba iterabwoba n’ibyaha ndengamipaka byarakomeje kuza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri iki kinyejana cya 21 byagiye bituma inzego z’umutekano hirya no hino ku isi zirushaho kwiha umukoro wo gushaka no gushyiraho ingamba zarushaho gutanga umuti unoze ubasha guhangana nabyo.

Mu ngamba zafashwe mu Rwanda harimo kongera ubushobozi no gushyiraho uburyo bwihariye muri Polisi y’u Rwanda hashingwa umutwe wihariye w’abapolisi ufite ubumenyi  bwihariye mu gukoresha intwaro n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano uzwi ku izina rya SWAT (Special Weapons and Tactics), umutwe udasanzwe ubarizwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera. 

Amavu n’amavuko y’uyu mutwe wihariye  

Uyu mutwe wihariye (SWAT) washinzwe mu mwaka wa 2019, hagamijwe kongera ubushobozi mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije umutekano, cyane cyane ibyerekeranye n’iterabwoba n’ibindi byaha bikorwa hakoreshejwe intwaro. 

Mu gihe isi igenda ihura n’imbogamizi zishingiye ku byaha by’inzaduka, ishyirwaho ry’uyu mutwe bwari uburyo bufatika mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bwihariye ku busanzwe buhari, hagamijwe ko u Rwanda rushobora guhangana mu buryo bwihuse n’ibibazo by’umutekano hagendewe ku bushobozi bw’uyu mutwe.

Umuyobozi w’Ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC Mayange), Commissioner of Police (CP) William Kayitare, avuga ko SWAT ari umutwe w’Abapolisi wihariye ufite ubumenyi bwihariye mu gukoresha intwaro n’amayeri yo kurwana mu buryo bwa kinyamwuga, washyizweho uje kuziba icyuho cy’umutekano mu kurwanya iterabwoba.

Yagize ati: “Ishyirwaho ry’uyu mutwe byari intambwe ya ngombwa mu buryo bw’igenamigambi, aho mu gihe ku isi no mu karere iterabwoba ryakomeje kugenda rifata intera, u Rwanda rwerekanye ko gukaza imyiteguro ari yo ntwaro ikomeye yo guhangana naryo. Niyo mpamvu hashyizweho Umutwe w’Abapolisi wihariye ushinzwe gutabara aho rukomeye cyane cyane mu bikorwa by’iterabwoba, kandi ufite ubushobozi bwo gutabara no kwinjira mu bihe bikomeye byugarije ubuzima.” 


Umuyobozi w'ikigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, CP William Kayitare avuga ku ruhare rw'uyu mutwe wa SWAT mu kuziba icyuho kibasha kugaragara mu gucunga umutekano n'ituze rusange

CP Kayitare avuga ko inshingano z’uyu mutwe wihariye wa SWAT zisobanutse neza kandi zigamije ikintu kimwe: ‘gutabara igihe ibibazo byarenze ubushobozi bw’indi mitwe isanzwe ya Polisi’. Ibyo birimo ibikorwa by’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, imirwano irimo intwaro, gutabara abantu bashimuswe, ndetse n’ibindi byaha bikoresha intwaro zigezweho kandi bisaba amayeri akomeye mu mikorere.

Amahugurwa ahabwa abagize uyu mutwe n’inshingano zawo 

CP Kayitare avuga ko uyu mutwe ushingwa watangiranye abapolisi 40 b’igitsina gabo gusa bitewe n’uko bakoraga imyitozo isaba imbaraga nyinshi, ariko uko imyaka yagiye ishira byaje kugaragara ko n’abapolisikazi bashoboye iyo myitozo yakorwaga na basaza babo, ndetse bakagira n’umwihariko bitewe n’imiterere yabo bityo na bo binjizwa muri uwo mutwe, aho kugeza ubu ugizwe n’abapolisi 78 barimo abakobwa 16.

Umuyobozi w’uyu mutwe wihariye, Inspector of Police (IP) Godfrey Muzungu, avuga ko abapolisi nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze abinjiza mu kazi n’ay’igikomando, iyo boherejwe muri uyu mutwe bahabwa andi masomo n’amahugurwa yihariye.

Yagize ati: “Kwinjira muri uyu mutwe bisaba kugira imbaraga z’umubiri, kwihangana mu mitekerereze, ikinyabupfura n’indangagaciro bihamye kuko habamo imyitozo ikomeye kandi ikorwa buri munsi, bigafasha abapolisi kuba bashobora gukorera aho ariho hose no mu bihe by’igitutu, bigoye cyangwa bikomeye.” 


Kunyura mu nzira z'inzitane ni rimwe mu masomo y'ingenzi atangirwa mu mahugurwa afasha abapolisi bagize itsinda kabuhariwe mu gukoresha intwaro na tekiniki, ribafasha kubaka imbaraga z'umubiri no kuzamura urwego mu bikorwa by'akazi ko mu bihe bikomeye

Mu masomo bahabwa harimo imyitozo ikomeza umubiri (physical fitness), kumasha no guhamya intego (skills at arms), amayeri y’urugamba (tactics), kunyura mu nzitane (obstacle course), guhangana n’abahungabanya umutekano ahantu hatuwe (combat in built up areas), kurwanira mu Mijyi, guca mu muriro, kumanukira ku mugozi mu magorofa maremare, kumanuka mu ndege, kunyura ahantu hari abagizi ba nabi mu duce tugoye turimo n'amazi magari no gukoresha igihe gito gishoboka cy'ubutabazi mu nyubako ndende cyangwa iminara, hagamijwe kunoza imyiteguro mu kurwanya ibihungabanya umutekano. 

IP Muzungu avuga ko imyitozo bakora idashyira imbere gusa imbaraga zikomeza umubiri, ahubwo inibanda ku bufatanye hagati y’abapolisi, kuvugana, gushishoza no gufatira hamwe ibyemezo by’ibyo bagiye gukora, bimwe mu by’ingenzi byitabwaho kuko habayemo ikosa rimwe muri byo ntibahuze bishobora gutwara ubuzima bw’abantu. 

Umwihariko ku bapolisikazi bakorera muri uyu mutwe

IP Muzungu avuga ko kimwe n’indi mitwe cyangwa amashami ya Polisi yimakaza ihame ry’uburinganire, uyu mutwe nawo ukoresha abapolisikazi kuko byagaragaye ko imyitozo yakorwaga n’ab’igitsina gabo n’abapolisikazi bayishoboye, ibyo bakora babikorera hamwe kandi bakabikora kimwe haba mu gihe cy’imyitozo cyangwa akazi ko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Aragira ati: “Abapolisikazi bo muri uyu mutwe wihariye bafite ubushobozi bungana n’ubwa basaza babo kandi umusanzu wabo wagaragaye ko ari ingenzi cyane mu bikorwa byinshi, ibi kandi bigaragaza kwiyongera k’ubushobozi mu mikorere no gukomeza kugaragaza icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubunyamwuga bishimangira ko akazi k’umutekano kabone n’ubwo kaba ku rwego rwo hejuru nk’ako bakora kadashingira ku gitsina, ahubwo gashingira ku bumenyi n’imyitozo, imyitwarire myiza ndetse n’ubwitange mu nshingano.”

Police Constable (PC) Uwimana Janviere, umwe mu bapolisikazi bakorera muri uyu mutwe avuga ko yatoranyijwe nyuma yo kwitwara neza mu mahugurwa yari asoje y’igikomando.

Yagize ati: “Nyuma yo gusoza amahugurwa y’igikomando ndi umurashi mwiza nagiriwe icyizere cyo kujya muri uyu mutwe, ndushaho kubimenya neza mba mudahusha, mpigira n’izindi mbunda zitandukanye zigezweho nkora n’indi myitozo myinshi isaba imbaraga n’ubwo byabanje kuntonda ariko uko narushagaho kubimenyera no kubimenya birushijeho.”

PC Uwimana avuga ko mu myaka ibiri amaze mu mutwe wa SWAT nta kikimugora kirimo kuko imyitozo basaza be bakora we na bagenzi be bakorana, bayikora kimwe nta tandukanyirizo. 

Uruhare rw’uyu mutwe n’igihe witabazwa

IP Muzungu avuga ko inshingano z’umutwe wa SWAT zisobanutse kandi zumvikana neza kuko ari izo gutabara aho rukomeye mu kunganira ubushobozi bw’indi mitwe isanzwe ya Polisi, nk’igihe habaye ibikorwa by’iterabwoba, imirwano irimo intwaro, gushimuta cyangwa gutwara abantu bunyago n’ibindi byaha bikoresha intwaro zigezweho bisaba amayeri akomeye no kurwanira ahantu hagoye.

Yagize ati: “Umutwe wa SWAT uhamagarwa nk’urwego rwa nyuma ugiye gutabara aho rukomeye byananiranye. Inshingano yawo ni ugutabara no gufata ibyemezo vuba byihuse mu gihe uhamagajwe ukihutira guca intege umwanzi no gutabara ubuzima bw’abari mu kaga.” 

Uko uyu mutwe wamenyekanye ku ruhando mpuzamahanga

CP Kayitare avuga ko uyu mutwe wa SWAT utazwi mu Rwanda gusa ko ahubwo uzwi no ku ruhando mpuzamahanga, aho witabira amarushwana atandukanye arimo ahuza imitwe y'inzego z'umutekano z’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi ukaba warabaye indashyigikirwa.

Yagize ati: “Muri aya marushwana tuyigiramo byinshi kuko adufasha kugereranya ubushobozi bw’abapolisi bacu n’abandi bahanganye muri ayo marushwana, twigiramo amayeri mashya yo gukomeza kunoza no kuzamura imikorere yacu kinyamwuga.”


Abapolisikazi bakorera muri uyu mutwe bahabwa amahugurwa amwe n'aya bagenzi babo b'abagabo kandi bagaragaza ko bafite ubushobozi

Avuga ko muri ayo marushanwa bitabiriye harimo ahuza inzego z’umutekano mu Karere (EAPCCO SWAT Challenge) ndetse n’iribera buri mwaka i Dubai mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Abarabu (UAE), aho u Rwanda rwegukanye igikombe cya zahabu n’ibindi bihembo n’imidari bitandukanye mu marushanwa arimo nko kumasha no guhamya intego (skills at arms), amayeri y’urugamba (tactics), kunyura mu nzitane (obstacle course) no guhangana n’abahungabanya umutekano ahantu hatuwe bishimangira ubudasa bw’u Rwanda mu gusigasira indangagaciro z’imyitwarire myiza no kwimakaza mutekano. 

Intego n’icyerekezo by’umutwe wa SWAT

CP Kayitare avuga ko intego n’icyerekezo nyamukuru z’uyu mutwe wihariye wa SWAT, ari ukongera ubushobozi mu bikoresho n’imyitozo yisumbuye cyane cyane batyaza amayeri n'imbaraga z'umubiri mu myitozo hagamijwe kurwanya ibikorwa byose by’iterabwoba aho biva bikagera.

Yagize ati: “Uko isi irushaho gutera imbere ni nako ibyaha birimo n’ibitero by’iterabwoba bigenda bihindura isura. Uyu mutwe wa SWAT rero uhora witeguye wiga ibishya bijyanye n’igihe byawufasha guhangana nabyo kugira ngo u Rwanda rukomeze kuba igihugu gitekanye. Uyu mutwe uzakomeza kuba maso kugira ubufatanye n’imikoranire no kutadohoka kwitangira inshingano zawo zo kurinda igihugu.” 

Akomeza avuga ko bigendanye n’igihe cy’aho isi igeze mu iterambere ry’ikoranabuhanga, uyu mutwe nawo utasigaye inyuma mu ikoranabuhanga kandi ko hari intego yo kurushaho kuryongera cyane kugira ngo urusheho guhangana n’ibibazo  bihungabanya umutekano bisaba gukoresha ikoranabuhanga rihanitse rifasha mu gukusanya amakuru, kugenzura, gukurikirana no guhuza ibikorwa byose hagamijwe gutabara mu buryo bwihuse kandi bigakorwa mu buryo bwihariye bwa kinyamwuga.  

Hazakomeza gushimangirwa ubufatanye n’imikoranire myiza kandi ya hafi n’andi mashami ya Polisi, guhanahana amakuru n’izindi nzego z’umutekano zitandukanye mu rwego rwo guhuriza hamwe mu gushaka ibisubizo birambye byo kuburizamo icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano cyane cyane ibijyanye n’iterabwoba.