Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byakomereje mu intara y’Iburengerazuba

Kuri uyu wa kane tariki 11 Nzeri, mu intara y’Iburengerazuba hakomereje gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’ihohoterwa rikorerwa abana,  uwo muhango ukaba wabereye mu karere ka Ngororero.

Insanganyamatsiko ikaba igira iti:” Dusenyere umugozi umwe turwanya ihohoterwa muri rusange  rikorerwa abana” Iyi gahunda ikaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda  ku bufatanye na Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abari n’abategarugori, Minisiteri y’ubutabera, Ambasade y’Ubuholandi mu Rwanda n’ihuriro ry’imiryango ikorera umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas, yavuze ko mu mezi umunani ashize muri iyo ntara habonetse ibirego 45 by’abana bafashwe ku ngufu, ibirego 19 by’abantu bakuru bafashwe ku ngufu n’ibirego 71 by’abahohotewe n’abo bashakanye.

Yakomeje avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigira ingaruka nyinshi, atari iz’umuntu ku giti cye gusa,  ahubwo rinazigira ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange,aho yavuze ko rishobora no kuvamo Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,inda zitateganyijwe n’izindi ngaruka zitandukanye.

Umuyoboziushinzwe ibikorwa bya Polisi Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, wari witabiriye uyu muhango, yahamagariye abaturage bose kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, aho yagize ati:”twese turasabwa kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi Polisi y’u Rwanda ntizahwema kurimira no kurirwanya, kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye umutekano w’abaturage dushinzwe kurinda”.

CP Butera yakomeje ahamagarira abafatanyabikorwa batandukanye gukorana na Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya icyo cyaha.Akaba yongeye kwihanangiriza abafite utubari badukanye umuco mubi wo guha abana batarageza ku myaka 18 ibisindisha Aho yagize ati”urubyiruko nirwo bayobozi b’ejo hazaza b’iki gihugu,  dufite rero inshingano z’ibanze zo kubarera neza kugirango bazavemo abaturage babereye igihugu kandi bashobora kugiteza imbere”.

Akaba yasoje asaba buri mubyeyi kohereza umwana ugejeje igihe mu ishuri kuko bibarinda kwishora mu biyobyabwenge.