Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kurwanya ihohoterwa rishingingiye ku gitsina bisaba imbaraga za buri wese

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Gakuru Innocent, yasabye abaturage barenga 100 b’akagari ka Kabujenje mu murenge wa Kivumu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kuko bigira ingaruka mbi ku iterambere ryabo. Yabibabwiye tariki ya 11 Mata mu nama ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere bagiranye nabo, nyuma y’igikorwa cy’umuganda  wo gutera umuti wica udukoko twagaragaye mu mirima aho twangiza igihingwa cyabo cy’ibigori. 

Gakuru Innocent yagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge nka bumwe mu buryo ahanini butuma iryo hohoterwa rikorwa, hakaniyongeraho n’ikibazo cy’ubuharike, aho ababyishoramo aribo bakunze kurangwa n’izo ngeso mbi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza, nawe ubwo yaganiraga n’abo baturage yabasabye kudakoresha ibiyobyabwenge agira ati:” nk’uko bivugitse byangiza ubuzima bw’ubinywa ndetse bikanamushora mu byaha bitandukanye birimo gukora urugomo nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana n’ibindi. Murasabwa rero kubireka ahubwo mugatanga amakuru y’ababyambutsa umupaka  tugakumira ko byinjira muri aka karere kuko hari bamwe bagiye bafatwa babikoresha”. 

SP Kagenza yakomeje avuga ko mu ngaruka mbi zigera ku bafatiwe mu bikorwa by’ibiyobyabwenge harimo gufatwa bagashyikirizwa ubutabera bityo bagahabwa ibihano birimo n’igifungo. Aha rero niho yahereye asaba abakoresha ibiyobyabwenge baba ababinywa cyangwa ababicuruza kubireka, naho abatabyubahirije abibutsa ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bari maso kandi batazahwema gufata ababikoresha.

Ubutumwa nk’ubu bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutishora mu biyobyabwenge  kandi bwanahawe abo mu murenge wa Nyabirasi ku itariki ya 12 Mata.