Mu nteko rusange y’abaturage barenga 1200 bagize imirenge ya Bwira na Ndaro y’akarere ka Ngororero yabaye ku itariki ya 29 Kanama, abaturage b’iyi mirenge basabwe n’ubuyobozi w’aka karere kwirinda no kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo, ibiyobyabwenge no kongera imbaraga mu kwitabira gahunda za Leta zitandukanye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid wari witabiriye iyi nteko rusange, yasabye abaturage b’iyi mirenge yombi gukangukira gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko aribo ubwabo n’imiryango yabo bifitiye akamaro, anabashishikariza kurangwa n’isuku haba ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera.
Ndayambaje yabakanguriye kandi gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, baharanira gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina, gutanga amakuru ku gihe kugira ngo habeho kurikumira, bakanamenya ingo zibanye nabi zigasurwa ntawe urabitakarizamo ubuzima.
Yaravuze ati:”N’ubwo mu karere kacu katagaragaramo umubare munini w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, twese turasabwa kutadohoka, ahubwo tugakomeza kurikumira no kurirwanya kugira ngo riranduke burundu; ibi rero birasaba imbaraga za buri wese muri twe.”
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Ngororero Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye, yakanguriye aba baturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko ahanini ihohoterwa riterwa n’ubwumvikane bucye ndetse n’amakimbirane mu miryango, nayo aterwa n’ibiyobyabwenge.
Yaravuze ati:”Kugirango ihohoterwa ricike burundu, ni uko buri muturage yakwirinda ibiyobyabwenge, kandi sinumva impamvu byatunanira kuko ibiyobyabwenge biba biri mu baturage, nibo babinywa, nibo babicuruza. Uruhare rwa mbere rwa buri wese rero ni ukumenyesha inzego z’umutekano aho biherereye, ababinywa n’ababicuruza bagahanwa, kugirango abaturage badakomeza gukorerana ihohoterwa, n’urubyiruko rwacu rugakomeza kwicwa n’ibiyobyabwenge kandi duhari nk’inzego z’umutekano n’inzego z’abaturage.”
AIP Muhorakeye yasabye aba baturage ko umutekano bakwiye kuwugira uwabo, bikaba byagerwaho ari uko buri wese yaba ijisho rya mugenzi, bagakumira icyaha kitaraba, kandi bakarushaho gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Kinyarwanda
English










