Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu: Polisi yafatiye ibiro bigera kuri 80 by'urumogi muri Nyanza

Mu ijoro ryo kuri  uyu wa gatanu taliki ya 26  Polisi y'u Rwanda mu karere ka Nyanza yafatiye ibiro bigera kuri 80  by'urumogi mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa  ry'ibiyobyabwenge mu gihugu; ifatwa ryabyo rikaba ryaraturutse ku makuru yahawe ku gihe n'abahatuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo , Chief Inspector of Police (CIP)  Emmanuel Kayigi  yavuze ko urwo rumogi nyuma y’igikorwa cyamaze amasaha ane, cyatangiriye mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma maze kigasorezwa mu kagari ka Gatagara mu murenge wa Mukingo.

CIP  Kayigi  yavuze ko ku Gasoro habanje gufatirwa uwitwa Ntivuguruzwa Juvenal w’imyaka  34 y’amavuko, afatanwa ibiro 5 aho yavuze ko acururiza undi muntu ndetse ko rufite aho rubikwa I Gatagara.

Yakomeje agira ati:” Yatujyanyeyo maze tuhasanga urundi rugera ku biro 75 birinzwe n’uwitwa Habarurema Silas w’imyaka 35, ubu bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe hatangiye iperereza ryimbitse ku nkomoko yarwo.

Ku byerekeye uburyo rwafashwe, yavuze ko byorohejwe n’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye aho yagize ati:” Hatabayeho ubufatanye hagati ya Polisi n’izi nzego, iz’ibanze n’izindi zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage ,ibikorwa nk’ibi ntibyagera ku ntego zabyo.”

CIP  Kayigi  yashimye abatanze amakuru yatumye uru rumogi rufatwa, ndetse akangurira abatuye iyi Ntara kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kandi abasaba kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa, inyobwa n'ikoreshwa ryabyo  batanga amakuru yerekeye ababikora.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati," Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Nabirengaho uzabimenyeshe Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe. Niwigira ntibindeba ukumva ko kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge atari inshingano zawe uzaba wibeshya kuko abo uhishira  bazahindukira bagakora ibikorwa binyuranyije n'amategeko bibangamira abantu muri rusange nko gukubita no gukomeretsa n'ihohotera rishingiye ku gitsina."

Gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk'uko biteganywa n'ingingo ya 594  yo mu gitabo cy'amategeko ahana  ibyaha mu Rwanda.

Asoza, CIP Kayigi  yagize na none ati,"Amafaranga yashowe muri uru rumogi yakabaye yarashowe mu bindi byemewe n'amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bw'abantu. Ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu, kandi ibifashwe biratwikwa ibindi biramenwa; ariko usibye n'ibyo bitera uburwayi butandukanye ababinywa."

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; Polisi y'u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by'umwihariko kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu; icuruzwa, inyobwa n'ikoreshwa ryabyo; ibi bikiyongera ku bukangurambaga ikora hirya no hino mu gihugu aho yigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyishoramo, ikanabakangurira kubyirinda.