Abanyeshuri 450 biga hirya no hino mu bigo by’amashuri yisumbuye mu gihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation basobanuriwe uko abakora icyaha cyo gucuruza abantu babigenza; kandi basabwa kugira uruhare mu kugikumira batanga amakuru y’abo babicyekaho.
Ubu butumwa babuherewe mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare ruherereye mu karere ka Huye mu cyumweru gishize.
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Karegeya yababwiye ko abakora iki cyaha bizeza abo bajyana ko bazabaha cyangwa bakabashakira imirimo n’amashuri meza mu mahanga.
Yagize ati: "Batinda kubagezayo; ubundi bakabambura ibyangombwa byose; hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye, kandi nta gihembo ndetse bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi."
SP Karegeya yakomeje abwira abo banyeshuri ati:"Ni gute umuntu mutaziranye, ndetse mudafitanye isano akwizeza bene ibyo bitangaza ukemera ko ibyo akubwira ari ukuri! Izo mpuhwe ziba zihishe inyuma umugambi mubi. Ukwiriye kumwamaganira kure, kandi ukabimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo afatwe."
Yababwiye ko hari bamwe muri bagenzi babo batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge; ku buryo bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, kureka ishuri, n’izindi ngaruka zitandukanye; hanyuma abasaba kutabyishoramo.
Abo banyeshuri bishimiye inyigisho bahawe na Polisi y’u Rwanda ku icuruzwa ry’abantu; kandi bayizeza ko bazakurikiza inama yabagiriye.
Umuntu wese utwara cyangwa utuma batwara, ufata cyangwa ufatisha, ufunga cyangwa ufungisha, utunda cyangwa utundisha abantu abo ari bo bose, agamije kubahindura abacakara cyangwa kubagurishiriza kuba abacakara, kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera umubyeyi utarababyaye mu buryo butemewe n’amategeko hakoreshejwe ikiguzi kubakoresha mu mashusho y’urukozasoni, mu masiporo ateye ubwoba, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo cyangwa icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) nk'uko biteganywa n'ingingo ya 252 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.
Iyo ibyo bikorwa bivugwa mu gika kibanziriza iki bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000).
Kinyarwanda
English











