Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe urumogi ibilo birenga 14 na Litiro 22 za Kanyanga

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe ibiyobyabwenge by’urumogi bingana n’ibilo 14 n’udupfunyika twarwo 197 na litiro 22 za Kanyanga, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Burera na Nyarugenge, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu no kubikwirakwiza.


Abafashwe ni Manirafasha Céléstin w’imyaka 28, wafatanywe ibilo 14 by’urumogi na litiro 22 za Kanyanga mu mudugudu wa Murambo wo mu kagari ka Bukwashuri, mu murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Mutarama na Bahati Didier w’imyaka 34, yafatanywe udupfunyika 197 tw'urumogi  ahagana saa saba z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama, mu mudugudu wa Kabasengerezi, mu Kagari ka Kabasengerezi mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.


Superintendent of Police Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko urumogi na Kanyanga byafashwe byari byinjijwe mu Rwanda binyujijwe mu nzira zitemwe.


Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’umuturage wari uvuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, avuga ko hari abantu babiri bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge. Twabategerereje aho yari yatubwiye ko baza kunyura hafi y’umupaka wa Buhita dufata uwitwa Manirafasha wari ufite ibilo 14 by’urumogi, mu gihe mugenzi we bari bari kumwe wari ufite litiro 22 za kanyanga yahise azita ariruka.”


Yakomeje avuga ko amakuru bamenye aturutse ku wafashwe ari uko bari basanzwe bafite umucuruzi babishyira mu murenge wa Ruhunde na wo wo mu Karere ka Burera, akabasubiza amafaranga babiguze ndetse akanabahemba andi mafaranga yo kubimugezaho.


Ni mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Mutarama, uwitwa Bahati yafatiwe mu murenge wa Muhima, afite igikapu kirimo urumogi rufunze mu masashe atatu rungana n’udupfunyika 197 avuga ko yari arushyiriye umuntu  yanze kugaragaza uwo ariwe n’aho yari arukuye nk’uko bitangazwa na Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali.


Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe byashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse n’uwo babishyiraga.


Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk'ikiyobyabwenge gihambaye.


Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.


Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n'igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye