Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe urumogi ibilo 11 n?udupfunyika 339

Ku wa Kane, tariki ya 3 Ugushyingo, Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?inzego z?ibanze n?abaturage, yafatiye mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Burera na Kayonza, ibiyobyabwenge by?urumogi bipima ibilo 11 n?udupfunyika twarwo 339, byari byinjijwe mu Rwanda bivanywe mu bihugu by?abaturanyi.

Muri ibyo bikorwa hafatiwemo uwitwa Uzarama Cyuma w?imyaka 54, wafatiwe mu mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Rwerere wo mu Karere ka Burera wafatanywe ikilo cy?urumogi n?udupfunyika twarwo 339.

Hafashwe kandi ibilo 10 by?urumogi, mu mudugudu wa Ragwe, akagari ka Nyagaatovu mu Murenge wa Mukarange wo mu Karere ka Kayonza nyuma y?uko nyirarwo yari amaze gutoroka.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru, yavuze ko gufatwa k?Uzarama kwaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati:? Uzarama yari asanzwe afitweho amakuru yo gucuruza ibiyobyabwenge. Ku wa Kane ahagana ku isaha ya saa yine n?igice z?amanywa, nibwo twahamagawe n?abaturage, bavuga ko yinjije iwe mu rugo umufuka bikekwa ko urimo urumogi. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze bamusanga mu gikoni atekeramo, afite ikilo kimwe cy?urumogi n?urundi yari amaze kuzingamo udupfunyika 339, ahita atabwa muri yombi.?

Uzarama n?ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw? ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rusarabuye kugira ngo hakomeze iperereza.

Ni mu gihe mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange, hafatiwe umufuka wari urimo urumogi rupima ibilo 10 nyuma y?uko uwari urutwaye kuri moto utarabashije kumenyekana kuko nimero iranga moto ye (Plaque) yari yayisize ibyondo, akibona abapolisi mu muhanda, yahise arujugunya hasi asubira inyuma na moto, nk?uko byatangajwe n?Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana.

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urumogi rufatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, aburira abishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge ko babireka kuko Polisi y'u Rwanda yakajije ingamba zo kubafata ku bufatanye n?abaturage n?izindi nzego.

Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

 Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n?amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.