Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Polisi yafashe udupfunyika ibihumbi 10 n’ibilo bine by’urumogi

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi, yafashe ibilo bine by’urumogi n’udupfunyika twarwo ibihumbi 10, mu turere twa Rubavu na Nyamasheke.

Hafashwe umugore w’imyaka 26 y’amavuko wafatiwe mu Mudugudu wa Kacyiru, akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga wo mu Karere ka Nyamasheke wari utwaye ibilo 4 by’urumogi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Udupfunyika ibihumbi 10 tw’urumogi twafatiwe mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi mu murenge Rubavu, nyuma y’uko abasore babiri batabashije kumenyekana bari barwikoreye barutaye bakiruka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko n’ubwo abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe bagerageza guhimba amayeri, abenshi muri bo bagenda batahurwa bagafatwa.

Yagize ati: “Ubwo abapolisi bari mu Kazi ko kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Karere ka Nyamasheke, baje guhagarika imodoka itwara abagenzi rusange yavaga i Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali, bayifatiramo umugore wari wafashe 4kg by’urumogi abizingira muri matola.”

Yakomeje ati: “Abandi ni abasore babiri batabashije kumenyekana, bari bitwikiriye ijoro binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge by’urumogi ariko ntibyaza kubahira; kuko mu gicuku ahagana ku isaha ya saa sita, ubwo bari bageze mu mudugudu wa Rurembo wo mu Kagari ka Byahi, nyuma yo kwikanga inzego z’umutekano bahise batura hasi imifuka ibiri bari bikoreye yose hamwe irimo udupfunyika ibihumbi 10 bariruka, baracyarimo gushakishwa.”

Uwafashwe hamwe n’ibiyobyabwenge byose yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, mu gihe hagishakishwa abatorotse.

SP Karekezi yibukije abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge ko bigira ingaruka mbi haba k’ubicuruza, ubikoresha ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa biganjemo urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu, bikabaviramo no gufungwa iterambere ryabo rikahadindirira. 

Yasabye buri wese guhagurukira kubirwanya, atanga amakuru y’aho abicyetse kugira ngo bifatwe bitarakwirakwizwa.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.