Abaturage batandukanye bo mu karere ka Kamonyi bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byari byarafatiwe muri ako karere, ndetse bagezwaho ubutumwa na Polisi y’u Rwanda; ko ubifatiwemo ashyikirizwa ubutabera, bityo basabwa kubyamaganira kure no kutabyishoramo.
Mu byangijwe birimo urumogi, kanyanga , inzoga itemewe ya Gin iri mu masashi n’uducupa tunyuranye ifite amoko menshi ariyo African Gin, Blue sky, Chief na Zebra waragi n’izindi z’inkorano zitemewe; byose bikaba byarafashwe mu gihe cy’umwaka ushize mu bikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda. Ibyafashwe byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Bahizi Emmanuel, ubwo yagezaga ijambo ku baturage bari bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibyo biyobyabwenge tariki ya 15 Gashyantare, yabasabye kugira uruhare mu mutekano wabo cyane cyane batanga amakuru y’abantu bakwirakwiza ibyo biyobyabwenge.
Yagize ati:”Nk’uko muharanira gutera imbere buri munsi, ni na ngombwa ko n’umutekano muwugira intego yanyu mu byo mukora buri gihe. Kuba mu kazi kanyu muba mutekanye mumeze neza ndetse no mu rugo iwanyu, impamvu ni uko igihugu kiba gifite umutekano usesuye. Ibiyobyabwenge rero niyo mbogamizi yo kuba umuryango utatera imbere kuko uba urangwamo amakimbirane. Ibiyobyabwenge nibyo ntandaro yo gufata abagore ku ngufu, urugomo, ubwicanyi, ubujura n’ibindi bibi byose. Murasabwa kwitandukanya nabyo ndetse mukajya mutungira agatoki Polisi y’u Rwanda ababikwirakwiza n’ababinywa”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi Chief Inspector of Police (CIP) Ndahimana Gisanga, yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge aribyo biyemeje mu rwego rwo gukumira ibyaha. Yasabye abaturage ubufatanye mu kubirwanya bageza amakuru kuri Polisi y’abakoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati:” Twakoze amadosiye 107 y’abafashwe bakoresha ibi biyobyabwenge twangije, tukaba twarayashyikirije ubushinjacyaha. Bamwe mu babikoreshaga bahamwe n’ibyaha, ubu barafunzwe abandi baracyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Ntituzihanganira na rimwe uwo ariwe wese uzahungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage kubera gukoresha ibiyobyabwenge kuko amategeko ahari abihana”.
Igikorwa cyo kwangiza ibyo biyobyabwenge no gukangurira abaturage kutabyishoramo cyari cyanitabiriwe n’umushinjacyaha Kamikazi B. Christa
Kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira ikwirakwizwa ryabyo hirya no hino mu gihugu biri mu byo Polisi y’u Rwanda yiyemeje hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.
Na none mu ntangiriro z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, iherutse kwangiza ibiyobyabwenge birimo udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 3 n’amakarito 556 y’inzoga itemewe ya Gin byose bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 15 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda.
Byabaye nyuma y’ibindi byari byarafatiwe mu karere ka Gasabo mu kwezi gushize aho hangijwe ibiro 200 by’urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 46 n’ibihumbi magana atandatu.
Byaje bikurikira kandi ibyari biherutse gufatirwa ndetse no kwangizwa mu turere twa Musanze na Gicumbi mu mezi atatu ashize bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 46.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuba ibifatwa byariyongereye, byaturutse ku bukangurambaga bukomeje guhabwa abaturage bugamije kurwanya ibiyobyabwenge, hakiyongeraho no kuba hari ubufatanye bukomeye no guhanahana amakuru hagati ya Polisi, abaturage n’inzego zitandukanye mu guca burundu ibiyobyabwenge ndetse n’ibikorwa byo kubifata cyane cyane mu turere twegereye imipaka.
Kinyarwanda
English











