Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Abantu bane bafatanywe ibilo 13 by?urumogi n?udupfunyika turenga 570

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ugushyingo, Polisi y?u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe abantu bane bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo kubasangana ibilo 13 by?urumogi n?udupfunyika twarwo 574 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Rulindo no mu Karere ka Kicukiro.

Abafashwe ni uwitwa  Nyirahabimana Elevanie ufite imyaka 30 y?amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Buriza, mu Kagari ka Mugambazi mu Murenge Murambi mu Karere ka Rulindo afite udupfunyika 402 na Niyigena Aphrodis bita Potential w?imyaka 29 wafatiwe mu mudugudu wa Munini, akagari ka Rudogo, mu murenge wa Cyinzuzi nawo wo muri ako Karere atwaye kuri moto ibilo 10 by?urumogi.

 Niyonkuru Bernard w?imyaka 20 y?amavuko na Kagesera Jean Baptiste w?imyaka 40 bafatanywe urupima ibilo 3 n?udupfunyika 172 mu mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Cyimo mu murenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru, yavuze ko bafatiwe mu cyuho bafite ibiyobyabwenge biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati:?     Biturutse ku makuru yizewe yatanzwe n?abaturage bo mu mudugudu wa Buriza,  Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryabanje gufata Nyirahabimana nyuma yo kumusanga iwe mu rugo afite udupfunyika 402 tw?urumogi.?

Yakomeje agira ati:?Akimara gufatwa yavuze ko arurangura k?uwitwa Niyigena mu mu murenge wa Tumba, ari nawe urukura mu gihugu cy?abaturanyi cya Uganda nawe wahise utangira gushakishwa aza gufatirwa mu kagari ka Rudogo ko mu murenge wa Cyinzuzi atwaye ibilo 10 by?urumogi kuri moto atigeze avuga aho yari arujyanye, moto yari arutwayeho nayo irafatirwa.?

Kuri uwo munsi kandi uwitwa Niyonkuru na Kagesera biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bo mu mudugudu wa Kabeza, bafatiwe mu nzu bari bacumbitsemo bakanayicururizamo ibiyobyabwenge, nyuma y?uko, abapolisi bahageze mu kuyisaka  bakahasanga umufuka n?amabase arimo urumogi rupima ibilo 3 n?udupfunyika 172 nk?uko bitangazwa n?umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro.

Yavuze ko kandi bafatanywe n?agera ku 176, 500 Frw biyemereye ko ari ayo bari bakuye mu biyobyabwenge bari bamaze kugurisha.

Aba bose uko ari bane n?ibyo bafatanywe byose, bashyikirijwe Urwego rw?Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

SP Ndayisenga yashimye uruhare rw?abaturage batanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, anihanangiriza abantu bose bijandika mu bikorwa byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw?ibiyobyabwenge bihambaye. Uhamijwe n?urukiko kuruhinga, kuruhindura, kurutunda, kurubika, kuruha undi, no kurugurisha mu Gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.