Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kuru uyu wa kane 24 Nyakanga 2014 ,Ubutabera muzampahanga bwongeye gutangiza gahunda yoguta muri yombi 9 bashakishwa kubera jenocide

Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu butabera mpuzamahanga harimo urukiko rwa Arusha , Polisi Mpuzamahaanga, ibiro bya leta zunze umwe z Amerika bishinzwe gutahura inkozi zibibi,batangije gahunda yo guta muri yombi abantu icyenda bashakishwa kubera genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iyi Gahunda ikaba yatangijwe ku rwibutso rwa Kigali ku gisozi aho ubutabera mpuzamahanga bushaka guta muri yombi 9 basize bashyize mubikorwa genocide yakorewe abatutsi  muri 1994.

Umushyitsi mukuru kuri uyu muhango akaba yari minisitiri w’ubutabera Johnson Businge n’abandi batandukanye harimo ukuriye ubushinjacyaha mu rukiko rwashyiriyeho urwanda rukorera Arusha Hassan Bubacar Jallow , ushijwe gutahura abakoze ibyaha muri interpol stefano carvelli  , n’ushinzwe ibiro bya Amerika Stephen. Rapp mugutahura inkozi z’ibibi ku isi hose.

Minisitiri Businge yavuze ko  abo bantu bashakishwa kubera genocide, k’ubufatanye n’izindi nzego ndetse n’imiryango mpuzamahanga itazawema gushaka ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.Yashimiye ibihugu n’imiryangomuzamahanga uruhare bagize muguta muri yombi bamwe bakoze icyo cyaha ndengakamere aho 93 bamaze kuburanishwa.

Aba 9 ni Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Ladislas Ntaganzwa, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo na  Charles Sikubwabo.

Kabuga, Mpiranya and Bizimana baramutse bafashwe bakaba baburanishwa n’urukigo mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR/MICT n’aho abandi 6 (batandatu ) bazaburanishwa n’ubutabera bw’uRwanda aho amadosiye yabo yahawe u Rwanda kuva 2012.

Stephen RAPP akaba yasabye ubufatanye hagati y’ibihungu by’umuryango w’abibumbye guhanahana amakuru bagata muri yombi aba bakekwaho ibyaha bya genocide ndetse n’ibyintambara aho Leta zunze ubumwe bw’Amerika yatanze million eshanu  z’amadorari kuri buri wese uzatanga amakuru ku ifatwa ryabo ndetse agacungirwa umutekano .