Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURENGERA IBIDUKIKIJE: Polisi yafashe amasashe arenga ibihumbi 70

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo, yafashe amasashe 70800, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Nyabihu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni ibikorwa byafatiwemo umusore w’imyaka 20, wari utwaye ku igare amwe muri ayo masashe angana na 50200, mu mudugudu wa Rugera, akagari ka Nyamitanzi mu murenge wa Jomba wo mu Karere ka Nyabihu.

Andi masashe 20600 yafatiwe mudugudu wa Kacyiru, akagari ka Kigenge mu murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, ubwo nyirayo yari amaze kuva mu modoka akiruka.

Superintendent of Police (SP) Solange Nyiraneza, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko aya masashe yose yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe.

Yagize ati: “Ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo, ubwo abapolisi bari batangiye gusaka imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Coaster) yavaga i Kamembe yerekeza mu Bugarama, hasohotsemo umwe mu bagenzi ariruka aburirwa irengero, bageze aho yari yicaye bahasanga umufuka urimo amasashe, akaba akirimo gushakishwa.”

Yakomeje ati: “Ku mugoroba wo kuri uwo munsi mu murenge wa Jomba wo mu Karere ka Nyabihu, haje gufatitrwa umusore wari utwaye ku igare amapaki 251 (angana n’amasashe 50200) wavaga Mukamira yerekeza mu Karere ka Muhanga.”

Amaze gufatwa yavuze ko yari ahawe ikiraka n’umugore atagaragarije imyirondoro, wari wateze imodoka, ngo akaba yari bumwishyure nyuma yo guhurira mu Karere ka Muhanga.

SP Nyiraneza yagiriye inama abacuruzi kwirinda magendu no gucuruza ibitemewe gucururizwa mu Rwanda, ashishikariza abaturage gutanga amakuru igihe cyose babonye abakora ubucuruzi bw’ibitemewe n’ibindi byahungabanya umutekano.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.