Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police-IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ukuboza, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi 3 yo kurengera ibidukikije ateraniyemo abapolisi, Inkeragutabara n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije, bose hamwe bakaba ari 100. Ni amahugurwa ari kubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, akaba afite insanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu kurengera ibidukikije no gushimangira iterambere rirambye.”
Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abapolisi kugirango bakore kinyamwuga, kugaragaza uruhare rwa Polisi mu kurengera ibidukikije no gushimangira iterambere rirambye ndetse no kwimakaza imikoranire hagati ya Polisi, izindi nzego z’umutekano n’abaturage.
Mu ijambo rye, IGP Gasana yavuze ati:”Ni byiza ko tumenya inshingano zacu zo gutabara abari mu kaga, niturushaho kurengera ibidukikije tuzaba dutabaye abari mu kaga kandi tunashimangiye iterambere rirambye.”
Yasabye abayitabiriye kwita ku isuku n’isukura kuko nabyo ari ukurengera ibidukikije.
Aha yavuze ati:”Aho dukorera turwanye umwanda, gukoresha amashashi no guta amacupa aho tubonye, dukangurire abacukura amabuye y’agaciro gusiba aho bamaze gucukura kuko bitera isuri, dukangurire abanyarwanda guhinga batangiza ibidukikije kandi dufashe abatuye mu manegeka kuyavamo.”
Yanavuze ko abatwara imodoka zisohora imyotsi myinshi bakwiye kumenya ko baba bangiza ibidukikije kandi bikagira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda ndetse bikaba ari n’icyaha.
IGP Gasana yasabye abapolisi gukangurira abaturage guharanira ko abanyarwanda bahumeka umwuka mwiza, bagatera amashyamba aho atari n’aho ari bakayafata neza no kwita kuri za ruhurura.
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) agamije kurenegera ibidukikije no guhangana n’icyatuma abanyarwanda bagira ubuzima bubi.
Kinyarwanda
English











