Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,Chief Inspector of Police (CIP) , Emmanuel Kabanda, yakanguriye abafite imodoka gusumisha ubuziranenge bwazo kugira ngo birinde kandi bakumire impanuka za hato na hato zihitana no gukomeretsa abantu ndetse no kwangiza ibikorwa bitandukanye.
Yagize ati “ Gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka yawe ntibisobanuye ko idashobora kugira ikibazo mbere y’igihe cy’irindi suzuma.Niyo mpamvu,n’ubwo waba wayisuzumishije,ugomba kuyisuzuma ku giti cyawe ko ari nzima mbere yo kuyihagurutsa mu rwego rwo kwirinda impanuka.”
Ubu butumwa buje bukurikira impanuka yabaye ku ya 27 mu karere ka Ruhango, aho , imodoka yo mu bwoko bwa Fuso , ifite nomero RAB 745S, yananiwe kuzamuka ahantu hatererera mu kagari ka Bihembe,umurenge wa Kabagari, maze isubira inyuma,irenga umuhanda,ikomeretsa shoferi wayo,Adrien Komeza,ihitana Emmanuel Iramukunda, wamufashaga,uwo bakunze kwita “Kigingi”.
Shoferi yahise ajyanwa ku bitaro bya Gitwe ndetse n’uwo murambo.
CIP Kabanda yagize ati,”Gusuma ubuziranenge bw’imodoka byegerejwe abagenerwabikorwa. Nta mpamvu rero yo gutwara imodoka idasuzumwe kuko ari ugushyira mu kaga ubuzima bw’abayirimo ndetse n’abakoresha umuhanda muri rusange.”
Yibukije ko, imirimo yo gusuzuma ubuziranenge bw’ imodoka buri munsi ikorerwa i Remera na Gishari.
Yavuze ko Gishari hasuzumirwa imodoka zigera kuri mirongo inane ku munsi naho Remera ,izigera kuri magana atatu.
CIP Kabanda yavuze ko iyi serivisi ijyanwa mu duce dutandukanye tw’igihugu nk’uko gahunda iba yagenwe, aho imodoka zigera ku ijana zisuzumwa ku munsi, aho iba yajyanywe.
Yakanguriye abafite imodoka kuzisuzumisha muri izi gahunda zitandukanye mu rwego rwo gukumira no kwirinda impanuka.
Yongeye na none gukangurira abakoresha umuhanda,ni ukuvuga,abatwara ibinyabiziga,ababigendaho (mo) bose kwubahiriza amategeko awugenga kugira ngo hakumirwe impanuka.
Kinyarwanda
English











