Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,Chief Inspector of Police(CIP),Emmanuel Kabanda,yakanguriye abatwara ibinyabiziga kwirinda kubitwara basinze mu rweo rwo kwirinda impanuka zihitana,zikanakomeretsa abantu utaretse kwangiza ibikorwa bitandukanye.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abantu bane mu ijoro ryo ku itariki 13 Mutarama,uyu mwaka,bari batwaye imodoka basinze.
CIP Kabanda yavuze ko, buri umwe yahanwe uko amategeko abiteganya.
Yakanguriye abatwara ibinyabiziga kwubahiriza mategeko y’umuhanda harimo kudaparika ahatabugenewe , nko mu nzira yagenewe abanyamaguru.
Muri iryo joro na none, Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali yacyuye abagabo batandatu iwabo bari basinze kugira ngo badatwara ibinyabiziga byabo basinze maze bagakora cyangwa bagateza impanuka.
CIP Kabanda yagize ati,”Abatwara ibinyabiziga bagomba kwishima ariko bibuka ko bagomba kwirinda gutwara basinze.Umushoferi w’umusinzi ntashyira ubuzima bwe mu kaga wenyine ahubwo ashyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha umuhanda muri rusange ndetse no kwangiza ibikorwa bitandukanye.Kubw’iyi mpamvu,buri wese akwiye kwumva ko ari inshingano ze kurwanya abatwara ibinyabiziga basinze.”
Yavuze ko,ku bufatanye n’abakoresha umuhanda, impanuka zishobora kwirindwa.
Na none mu rwego rwo kurwanya impanuka,ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha mu karere ka Rulindo,Assistant Inspector of Police (AIP),Emmanuel Dusingizimana, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri mirongo itanu bibumbiye muri COTRAMOB,kwubahiriza amategeko y’umuhanda.
Umuyobozi w’iri shyirahamwe,Pierre Celestin Bamporiki,yashimiye Polisi kubera izi nama avuga ko bagiye gukangurira bagenzi babo kurushaho kwubahiriza amategeko y’umuhanda.
Kinyarwanda
English











