Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje gushyiraho amahuriro yo gukumira ibyaha bagamije kugira uruhare mu kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’umwuga wabo ndetse n’ibindi muri rusange.
Ni muri urwo rwego ku itariki 7 Nzeri abo mu karere ka Rutsiro bakorera muri Zone ya Gakeri, Nkomero na Kinunu bateye ikirenge mu cya bagenzi babo bashyiraho amahuriro atatu.
Ibi babikoreye mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi .
Mu kiganiro yagiranye na bo, AIP Mugenzi yababwiye ati:"Musanzwe muri abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ibyaha, ariko buri umwe yabikoraga ku giti cye. Guhuriza hamwe imbaraga bizatuma mubikora neza kurushaho."
Yakomeje ababwira ati:"Kutagira amakenga bishobora gutuma mutwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge. Mukwiye kurangwa n’amakenga buri gihe , kandi igihe mugize uwo mubikekaho mukihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe."
AIP Mugenzi yababwiye kandi ati:"Hari bagenzi banyu bafatwa bahetse ibiyobyabwenge, magendu, n’ibindi bitemewe n’amategeko, abandi bafatwa bahetse abantu babifite. Murasabwa kubyirinda, kandi mutange amakuru ya bagenzi banyu babikora."
Yabasabye kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abakorera muri Zone ya Kinunu, Manirafasha Jean Bosco yabwiye bagenzi be ati:"Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko dukora uyu mwuga nta nkomyi kubera ko mu gihugu cyacu hari umutekano usesuye. Dusabwa rero kugira uruhare mu kuwubumbatira no kuwusigasira twirinda ibyaha, kandi tugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya."
Manirafasha yakomeje agira ati:"Iri huriro twashyizeho rizadufasha kugera ku ntego twihaye yo gufatanya kurwanya ibyaha muri rusange. Tuzajya dukangurira bagenzi bacu ndetse n’abandi kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi dutange amakuru y’abagikoze."
Uwatorewe kuyobora iry’abakorera muri Zone ya Nkomero, Serugendo Bonaventure yagize ati:" Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu kwiteza imbere, tunateza imbere igihugu cyacu, ariko na none tukazirikana ko umutekano ari wo shingiro ry’ibyo dukora ndetse n’ibyo duteganya gukora; bityo tukagira uruhare mu kuwusigasira."
Serugendo yakomeje agira ati:"Iri huriro ni uburyo bwiza bwo guhanahana amakuru hagati yacu; ndetse no hagati yacu n’izindi nzego zirimo Polisi yatuma ibyaha birwanywa."
Yasabye bagenzi be gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma haburizwamo ibyaha no gufata ababikoze.
Kinyarwanda
English











