Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kubungabunga ibikorwaremezo muri gahunda ya Gerayo Amahoro birakomeje

Kubungabunga  ibikorwaremezo byo mu muhanda nk’ibyapa, amatara ndangacyerekezo n’ibindi bimenyetso by’umuhanda ni kimwe mu bifasha kurwanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Ni muri urwo rwego Polisi y’uRwanda ifatanyije n’abafatanya bikorwa bayo bateguye ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe “Gerayo Amahoro”  hagamijwe gukumira impanuka zibera mu muhanda, by’umwihariko uku kwezi kwa Nyakanga ku kazibanda ku kubungabunga ibikorwaremezo  byo mu muhanda.

kuri uyu wa 09 Nyakanga, ibi bikorwa bikaba byakomereje , mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburengerazuba bikazagera no mu gihugu hose.

Mu mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Gasabo, mu rwunge  rw’amashuri rwa Kagugu no ku ishuri ribanza rya APAPEC Rebero higishwa abanyeshuri uburyo bakwiye gukoresha umuhanda ndetse hasiburwa inzira abanyamaguru bakoresha bambuka umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda amakosa atera impanuka,aboneraho gusaba abakoresha umuhanda bose kubahiriza ibirango byawo.

Yagize ati “Umutekano wo mu muhanda ureba abawukoresha bose baba abatwara ibinyabiziga n’abanyamagaru bityo buri muntu wese akwiye kumva ko afite inshingano zo kuwubungabunga yubahiriza amategeko yawo, yirinda n’ibihano bishobora ku mugeraho mu gihe atubahirije ibisabwa.”

CIP Umutesi yasabye abanyeshuri kubahiriza ibirango by’umuhanda no kudakorera amakosa mu muhanda ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati  “Mu gihe uri kugenda mu muhanda ugomba kugendera mu nzira zagenewe kugenderamo abanyamaguru,ukagandera mu gisate cy’ibumoso bwawe kugira ngo ikinyabiziga gituruke imbere yawe ukireba , mukambukira kandi ahagenewe kwambukirwa hasize ibara ry’umutuku n’umweru hazwi ku izina rya (Zebra Crossing).

Yakomeje ababwira ko mugihe bambuka umuhanda bagomba kwambuka babanje kureba iburyo n’ibumoso ko ntakinyabiziga cya basatiriye bakabona kwambuka bihuse, yongeyeho ko bitemewe ku ganirira mu muhanda no kuvugira kuri telefoni kuko bishoboera guteza impanuka.

CIP Umutesi yavuzeko Polisi iri kongera ibikorwaremezo byo mu muhanda kugira ngo impanuka zigabanuke n’umuturarwanda abashe kugenda mu muhanda atikandagira.

Yagize ati “ Hari amatara ndangacyerekezo (feux Rouge) ari gushyirwa ku mihanda kugira ngo umunyamaguru ajye akozaho igikumwe bimuheshe uburenganizira bwo kwambuka kuko ibinyabiziga bizajya biba byahagaritswe.”

Mu ntara y’iburengerazuba iki gikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu umurenge wa Gisenyi hasigwa amarangi mu nzira zagenewe kwambukirwamo abanyamaguru, hanasiburwa izari zimaze gusibama.