Imikwabu Polisi mu karere ka Gicumbi yakoze ku itariki 17 z’uku Kwezi mu murenge wa Cyumba yayifatiyemo amasashe ya pulasitiki 4,800; ibi bikaba bigamije gufatanya n'izindi nzego kuyaca mu gihugu.
Ayo masashe ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyumba. Yafatiwe mu maduka n’ahandi hatandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyuruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko abayafatanywe baciwe ihazabu; ariko na none basobanurirwa ububi bwayo, ndetse banagirwa inama yo kutongera kuyinjiza mu gihugu, kuyacuruza no kuyakoresha.
Yagarutse ku ngaruka zayo agira ati,"Amasashe ya pulasitiki yangiza ibidukikije. Buri wese arasabwa kutayinjiza mu gihugu no kutayakoresha; kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru atuma hafatwa abayakoresha."
IP Gasasira yagize kandi ati, "Inzego zishinzwe kurengera no kubungabunga ibidukikije ntizihwema gukangurira abantu kudakoresha amasashe ya pulasitiki bitewe n’ingaruka zayo ku bidukikije; ariko hari abakomeje kuyacuruza; tukaba twongeye kubihanangiriza tubabwira guhagarika ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko."
Yibukije ko kwinjiza no gukoresha amasashe ya pulasitiki bitemewe mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008; bityo ko imikwabu nk'iyi igamije kuyaca burundu mu gihugu nk'uko biri muri Politiki ya Leta y'u Rwanda.
Yavuze ko umuntu wese ugurisha amasashe ya pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000); nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).
Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize kandi ati,"Kwangiza ibidukikije bitera imyuzure, inkangu n’ibindi biza bihitana bikanakomeretsa abantu n’amatungo, ndetse bikangiza imyaka n’ibikorwa remezo. Buri wese arasabwa rero kubibungabunga."
Yakanguriye kandi abatuye Intara y’i Burasirazuba kwirinda kujugunya ibisigazwa by’itabi ku gasozi kubera ko bishobora gutera inkongi y’umuriro yangiza ku buryo bukomeye ibidukikije.
Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry'ibidukikije n'ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit - EPU).
IP Gasasira yibukije kandi ko abaturage bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije; haba abantu ku giti cyabo, babikoreye mu bikorwa rusange, mu mashyirahamwe y’ibidukikije mu gutunganya ubusitani n’ibindi bikorwa biteza imbere ibidukikije; nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 64.
Ingingo yaryo ya 32 ivuga ko nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse aho bayiyongesha, cyangwa mu ruganda itunganyirizwamo, kandi byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Kinyarwanda
English











