Kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha ni igikorwa cy’ingenzi mu mujyi wa Kigali kimwe no mu bindi bice by’igihugu; ni kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yiyemeje.
Mu turere 3 tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge Polisi y’u Rwanda yashyizeho imitwe itandukanye yihariye yo kurwanya no gukumira ibyaha, byaba ibito cyangwa ibyaha bikomeye bikaba ari bimwe mubyatumye umutekano ugerwaho mu mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare mu kiganiro n’itangazamakuru agaragaza uburyo umutekano uhagaze n’ingamba zafashwe kugira ngo habeho umutekano urambye mu mujyi wa Kigali.
Ikibazo: Umujyi wa Kigali urangwamo n’isuku n’umutekano bishimwa hirya no hino ku isi ibanga ni irihe mwaba mukoresha?
Igisubizo: Ntabanga rindi rihari uretse ikizere abanyarwanda biremyemo nyuma y’imyaka 20 u Rwanda ruvuye mu mahano yabaye mu Rwanda ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda rwatakaje byinshi birimo ibikorwa, bitandukanye akaba ariyo mpamvu ntawakwifuza gusubira inyuma, habayeho kubungabunga umutekano kuko hari Polisi ifite ubushake bwo gukora kinyamwuga no kureba ko amategeko ashyirwa mu bikorwa.
Ikibazo: Ese iyo mutabajwe ahantu habaye icyaha mubyitwaramo mute?
Igisubizo: Birumvikana mu mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi hose mu mijyi ku isi duhura n’ibyaha bitandukanye ariko muri Kigali ibyaha duhura nabyo ni ibyaha by’ubujura bwa telefoni, amasakoshi y’abadamu, abanywa urumogi n’ibindi kandi Polisi y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kubirwanya bikaba byagabanutse ku buryo bugaragara ni nayo mpamvu nta bujura bwitwaje intwaro bugaragara mu mujyi wa Kigali kuko Polisi ishyira ingufu mu mikwabu no kurwanya abanyabyaha nkabo.
Ikibazo: Iyo tuvuze ibyaha twumva cyane, ubujura bwo kwiba amasakoshi y’abagore, telefoni, imodoka, kandi ni kibazo kibangamiye abaturage; ese nka Polisi mwitwara mute muri ibi bibazo.
Igisubizo: Kuri Polisi y’u Rwanda nta cyaha gito kibaho kuko iyo Polisi imaze kubona amakuru ihita itangira iperereza kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba. Igifasha polisi ni uko abaturage baba bazi abanyabyaha bakaba barakanguriwe kuba ijisho ry'umuturanyi kuko polisi itabera hose icyarimwe. Abaturage bakangurirwa guha polisi amakuru agendanye n’ibyaha n’ababikora, kandi bakayatangira igihe.
Ikibazo:Ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabo cyugarije urubyiruko mu muryango nyarwanda nka Polisi mukibona mute? Ese cyaragabanutse? Ingaruka zacyo zihagaze zite?
Igisubizo: Mu mijyi myinshi yo ku isi ibiyobyabwenge nibyo usanga ari intandaro y’ibyaha byinshi bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu mujyi wa Kigali ibi bikorwa byiganje mu mujyi wa Kigali mu masaha ya nijoro kandi byiganje mu rubyiruko.
Polisi y’u Rwanda rero yashyizeho ingamba zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge ikora imikwabu hirya no hino kugira ngo hafatwe abakora ubwo bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, hashyizweho kandi na gahunda y’ubukangurambaga mu gihugu hose higishwa kwirinda ibiyobyabwenge.
Ikibazo: Mu mijyi imwe n’imwe cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere usanga hari abantu bakora ubucuruzi bwo mu mihanda mwe nka Polisi mubyitwaramo gute?
Igisubizo: Nkuko mwabivuze mu mijyi myishi usanga ubucuruzi bwo mu mihanda bwiganje, ugasanga bubangamira inganda nto cyangwa abacururiza mu mazu bityo ugasanga bateje umutekano muke dusaba rero abacururiza mu mihanda kubihagarika bakibumbira mu mashyirahamwe bagakora ubucuruzi bwubahirije amategeko.
Kuri ibi, hiyongeraho kandi ikibazo cy’abantu bava mu cyaro bakaza mu mjjyi wa Kigali gushaka akazi n’imibereho kandi nta bumenyi bwihariye bafite bikaba ngombwa ko bishora mu bucuruzi bwo mu mihanda.
Police rero ikaba ikorana n’umujyi wa Kigali kugira ngo abacururiza mu tujagari mu mihanda bashyirwe hamwe bibumbire mu mashyirahamwe bakore badateje umutekano muke cyane ko bamwe batangiye kumva inama bagirwa ariko hakiri bamwe bakigaragara muri utwo tujagari.
Ikibazo: Ni gute mukangurira baturage b’umujyi wa kigali kwirinda amafaranga y’amakorano?
Igisubizo:Amafaranga y’amakorano ni ikibazo gikunze kugaragara mu mujyi wa Kigali ariko Polisi iri maso ku buryo uzajya afatirwa muri ibyo bikorwa azajya ashyikirizwa ubutabera.
Twahuye n’ibibazo nk’ibi byinshi ariko ubu twakoranye n’amabanki, ibigo byigenga kugira ngo mu gihe bahuye n’ikibazo nk’iki bahite bamenyesha Polisi byihuse nayo ibashe gukora iperereza ku buryo byihuse, akaba ariyo mpamvu dusaba abaturage kuba maso kandi n’abacuruzi bakagira utumashini dusuzuma ko amafaranga bahawe cyangwa bakiriye ari mazima.
Ikibazo: Hari kandi ikibazo cy’ubwambuzi bushukana mu kivugaho iki?
Igisubizo: Nibyo koko iki kibazo kiriho ariko akenshi usanga na nyirubwite aba yabigizemo uruhare kuko abaturage bagomba kumenya ko aba bantu bahari kandi bakamenya no kubirinda,
Urugero, hari igihe abantu baguhamagara ngo watsindiye umubare amafaranga menshi icyo gihe ugomba gushishoza kugirango utagwa mu mutego wabo, twakiriye ibibazo nk’ibyo byinshi hakorwa amaperereza bamwe barafatwa bashyikirizwa ubutabera.
Ikibazo: Ni ubuhe butumwa waha abatuye mu mujyi wa Kigali?
Igisubizo:Abaturage bagomba kumenya ko Polisi itarwanya ibyaha yonyine, akaba ariyo mpamvu abaturage bagomba gufatanya na Polisi mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge twese dukorera inyungu z’umuryango nyarwanda.
Abanyeshuri, ibigo by’abikorera, inganda nto n’inini, abanyarwanda twese tugomba gukorera hamwe kugirango dukumire ibyaha n’ihohoterwa rya hato na hato riboneka mu gihugu.
Abaturage nabo bagomba kuba ijisho ry’umuturanyi bagahurira hamwe bagafata imyanzuro y’ibibazo bahura nabyo aho batuye, igihe havutse ikibazo bagahita bitabaza Polisi bahamagara kuri 112.
Kinyarwanda
English











