Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda arasaba abantu bose kubahiriza amategeko y’umuhanda kugirango birinde impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka zikanangiza ibyabo.
Akaba yagize ati:”Impanuka ntizitoranya yaba umushoferi, umugenzi n’umunyamaguru, bose bashobora kuzigwamo batubahirije amategeko y’umuhanda”.
Yakomeje avuga ati:” Ntidushobora kwihanganira kugumya kubura abacu n’ibyacu ku kintu cyakwirindwa, kandi biroroshye twubahirize amategeko y’umuhanda mutungire agatoki inzego z’umutekano ubirenzeho“.
Ibi CIP Kabanda yabivuze nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira mu turere twa Muhanga na Rusizi habereye impanuka zakomerekeyemo abantu batatu(3).
Mu karere ka Muhanga moto ifite ikirango RC 199 N yari itwawe na Habakurama Fabien w’imyaka 28 yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ikirango RAB 346 W yari itwawe na Minani Charles w’imyaka 42, umumotari agakomereka bikomeye ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kabgayi.
Naho mu karere ka Rusizi, imodoka yo mu bwoko bwa Honda ifite ibiyiranga byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ifite ikirango COG 52 AB/22 yari itwawe na Obeho Mwami Midelo yagonganye n’umumotari wari utwaye moto ifite ikirango RC 184 I yari itwawe na Habimana Jean Baptiste w’imyaka 27, uwo mumotari n’umugenzi yari atwaye witwa Nyirahabimana Oliva w’imyaka 23 bagakomereka ubu bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Gihundwe.
CIP Kabanda akaba yavuze ko izi mpanuka zombie zatewe n’uburangare bw’abashoferi n’umuvuduko ukabije, akaba yagize ati:” Ntiduhwema kubwira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda umuvuduko ukabije, kuvugira kuri telephone batwaye, no kwiwnda kunyuranaho ahantu hashobora guteza impanuka, ikibabaje ni uko hari abakomeje kuvunira ibiti mu matwi bagateza impanuka zigwamo abantu”.
Yasabye abanyamaguru kugendera aho bagenewe kandi bakitwararika kureba ku mpande zombie ko nta modoka ihari mbere yo kwambukiranya umuhanda.
Kinyarwanda
English











