Kompanyi icumi zigenga zicunga umutekano w’ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo zabwiwe kurushaho gukora kinyamwuga kugira ngo zirusheho guha serivisi nziza abakiriya bazo.
Ibi babibwiwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana mu nama yagiranye n’abayobozi bayo ku itariki 24 Nyakanga 2015 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Iyo nama yitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo (Operations) DIGP Dan Munyuza ndetse n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Kompanyi zigenga zicunga umutekano w’ibigo n’abantu ku giti cyabo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose.
Abayobozi bazo bari muri iyo nama barimo aba : Excel Investment, Topsec Investment Ltd, Intersect, SCAR Ltd, VCSS , K K, na AGESPRO Sec.
IGP Gasana yababwiye ati:"Isi irihuta cyane , iyo urangaye gato iragusiga.Gahunda zanyu zose zigomba kujyana n’aho iterambere rigeze".
Yabagiriye inama yo guhora bihugura no gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’umwuga wabo kugira ngo bahange udushya bityo barusheho kubumbatira umutekano w’abakiriya babo.
Yababwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo, kugira icyerekezo, kwiha intego no kugira gahunda y’iteganyabikorwa ihamye kugira ngo barusheho kunononsora ibyo bakora.
IGP Gasana yabasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubahugurira abakozi babo mu gihe bataragira ubushobozi bwo kubyikorera, aha akaba yarababwiye ko izabaha ubumenyi burimo kwakira neza abaza kubasaba serivisi, uko uyu mwuga ukorwa kinyamwuga, ihanahanamakuru hagati y’abagize uru rwego ndetse n'uko bakorana neza n’abafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa babo.
Yabasabye kandi kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Nyuma y’ibyo biganiro, hemejwe ko abayobozi b’izi Kompanyi zigenga zicunga umutekano w’ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo bazagira umwiherero w’iminsi ibiri mu gihe kiri imbere kugira ngo bahugurwe mu bijyanye n'ibyo bashinzwe, basangire ubunararibonye, kandi bafatire hamwe ingamba zatuma barushaho kunoza imirimo yabo.
DIGP Munyuza yababwiye kujya bagirana inama n’abo bayobora mbere y’uko bajya ku kazi na nyuma yo kukavaho kugira ngo bababwire kandi babibutse za kirazira kandi ababwira kujya bakurikinanira hafi imikorere,imigirire, n'imyitwarire byabo.
Yababwiye kandi gushimangira disipuline mubo bashinzwe no kujya bababwira kugira ikinyabupfura no kubatoza kurushaho kugira isuku.
Yabakanguriye kutareba cyane ku nyungu bakura mubyo bakora ahubwo bakita cyane ku gutanga serivisi nziza.
Robert Kashemeza,umuyobozi wa Topsec akaba anakuriye ihuriro ry’abo bakora umwuga umwe, yagize ati:"Kuba Polisi y’u Rwanda yarashizeho ishami rishinzwe byumwihariko kudukurikiranira hafi, byerekana ko ituzirikana, kandi ko iha agaciro ibyo dukora ndetse ko initaye ku iterambere ryabyo".
Yongeyeho agira ati:"Hari ibintu byinshi tuba twumva bishobora gutuma turushaho gutanga serivisi irushijeho kuba nziza ariko tutabizi. Ndahamya ndashidikanya ko tuzungukira byinshi muri uwo mwiherero bizatuma turushaho kuzuza inshingano zacu neza".
Kashemeza yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa inama n’impanuro bagiriwe.
Kinyarwanda
English











