Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Komite zo kwicungira umutekano,abavuga rikijyana,abayobozi bibanze bafashe ingamba kuby’umutekano

Abagize komite zo kwicungira umutekano basaga 400, abavuga rikijyana ndetse n’abayobozi b’ibanze bo mumurenge wa Remera ho mukarere ka Ngoma kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 ukwakira/2014 bahuriye mu nama bishimira uko umutekano uhagaze ariko kandi banafata n’ingamba zo kuwongera

Iyo nama ikaba yabereye ahitwa mukagari ka Bugera iyobowe na Jean Bosco Rutagengwa umuyobozi w’urubyiruko mukarere  ka Ngoma ,akaba yabwiye abitabiriye iyo nama ko bakwiye gukorera hamwe mu rwego rwo kongera ingufu mu kwicungira umutekano w’aho batuye.

Rutagengwa yashimiye abaturage b’uwo murenge uruhare rwabo rukomeye bagize mu kwibungabungira umutekano ariko kandi ababwira ko batagomba guterera agati muryinyo ko abubwo bagomba gukaza umurego cyane cyane bitabira kandi bagakaza   amarondo.

Yongeyemo kandi ababwira ko murwego rwo gukumira ibyaha buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we; ndetse anabahamagarira gufashashanya bagahugurana kandi bakirinda amakosa n’ibindi bishuko birimo inyigishon’amakuru biyobya ahubwo bakitabira ibikorwa by’amajyambere arambye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Chief Inspector of Police (CIP) Moses Gatare yashimiye byimazeyo abaturage bari aho kubera uruhare rwabo mugukumira ibyaha ndetse no mugufata abakekwaho ibyaha.

Yahamagariye abari aho kwirinda kunywa no gucuruza ibyobyabwenge ndetse n’ibibikomokaho birimo kanyanga  Chief  Waragi, Blue Sky ndetse n’urumogi cyane cyane ko aribyo bituma habaho urugomo,ihohoterwa rishingiye kugitsina n’ubujura,yakomeje ahamagarira abaturage gukomeza kwirinda ibyaha  batangira amakuru igihe.