Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gicurasi, abagize komite zo kwicungira umutekano 60 bo mu murenge wa Kimihurura, bahawe amahugurwa yo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro. Bakaba bigishijwe kandi uko bazimya umuriro n’ibikoresho bakoresha igihe inzu zabo zafashwe nawo.
Bababwiye ko iyo uzimya umuriro ushobora kwifashisha ibyuma byabugenewe (extinguisher), cyangwa ugakoresha umusenyi.
Abari muri aya mahugurwa, basabwe kuba intangarugero, bagashyira ibyuma bizimya umuriro mu ngo zabo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo Chief Superitendent of Police Johnson Ntaganda, yasabye abitabiriye amahugurwa gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo.
CSP Ntaganda yabasabye kandi gucunga umutekano w’abaturanyi babo bakanagaragaza ababa mu midugudu yabo batagira ibyangombwa kuko akenshi aribo bakora ibyaha bakabura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimihurura, Nyiridandi Mapambano, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera impano y’imodoka yahaye uyu murenge, aho yavuze ko ibafasha mu kazi ko gucunga umutekano cyane cyane ku irondo rya nijoro.
Mapampano yasoje asaba abahuguwe ko ubumenyi bahawe batazabwiharira ahubwo bakazabugeza kuri bagenzi babo batabonye amahirwe yo guhugurwa.
Kinyarwanda
English











