Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Komiseri wa Polisi CP Vianney Nshimiyimana yagizwe umuyobozi w’ibikorwa bya Polisi muri Côte d’Ivoire

Umuryango w’Abibumbye wagize umunyarwanda Komiseri wa Polisi CP Vianney Nshimiyimana umuyobozi w’abapolisi baturutse hirya no hino ku isi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’Abibumbye muri Côte d’Ivoire (UNOCI).

CP Vianney Nshimiyimana ahawe uyu mwanya yari asanzwe ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, akaba yaravuye mu Rwanda ajya gutangira imirimo ye mishya ejo.

CP Vianney Nshimiyimana, izi nshingano yahawe ni iz’umwaka umwe ariko ushobora kongerwa.

Mbere y’uko agenda, CP Vianney Nshimiyimana yagize ati: “Ibi birerekana icyizere u Rwanda rugirirwa n’amahanga, nkaba nzakoresha imbaraga zanjye zose ngo iki cyizere n’ishema by’u Rwanda bikomeze”.

Akaba yashimiye u Rwanda muri rusange, na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, kuba baramuhaye ubushobozi bwo kuyobora abapolisi babungabunga umutekano mu bindi bihugu.

Yanavuze ko imwe mu migambi ye mu gihe azaba ayoboye aba bapolisi ari ukuvugurura urwego rushinzwe umutekano muri icyo gihugu, gucunga umutekano w’abanyagihugu,  gufasha mu kwambura intwaro abazitunze mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse no mu gufasha kongerera ubushobozi Polisi y’igihugu cya Côte d’Ivoire

Imirimo yakoze mu kubungabunga amahoro

CP Vianney Nshimiyimana yaje mu Rwanda mu mwaka w’1993, ari muri batayo ya gatatu (3) yari  ije kurinda umutekano w’abayobozi ba FPR bari kujya muri guverinoma y’inzibacyuho,  akaba afite uburambe n’ubunararibonya mu kubungabunga ubutumwa bw’amahoro.

Mu mwaka wa 2007 kugera muri 2009 yayoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Liberiya (UNMIL)

Mu mwaka wa 2012 yayoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH).

Aha hose, abapolisi b’u Rwanda yari ayoboye, bakaba barashimwaga n’amahanga kubera ubwitange n’ubunyamwuga bakoranaga akazi kabo.

Ibi bigaragazwa n’aho abapolisi b’u Rwanda bari muri Mali, kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 3, bahawe inshingano zo kurinda intumwa z’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, igihe bari baje gusura icyo gihugu.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 8 birimo Haiti, Sudani, Sudani y’epfo, Liberiya, Mali na Cote d’Ivoire.

Amashuri n’amahugurwa yakoze

CP Vianney Nshimiyimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri  mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2000

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no guharanira amahoro no kurwanya amakimbirane, akaba nayo yarayikuye  muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira amakimbirane (CCM) mu mwaka wa 2013.

CP Vianney Nshimiyimana yakoze amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga n’ubuyobozi bukuru bwa gipolisi mu bihugu bitandukanye nka Kenya no mu Bwongereza.

Imirimo yakoze muri Polisi y’u Rwanda

Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa mu mwaka w’2000, CP Vianney Nshimiyimana yagiye ashingwa imirimo itandukanye :

Yabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe imirimo rusange muri Polisi y’u Rwanda, aba umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana, kurwanya no gukumira ibyaha by’ubukungu, yabaye kandi umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubuyobozi n’abakozi.

CP Vianney Nshimiyimana yanayoboye ishami rishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nini n’intoya muri Polisi y’u Rwanda, iri shami rikaba rikorera muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu.

Mu yindi mirimo yakoze, harimo kuba uwungirije ishuri rikuru rya Polisi, (NPC) ndetse anayobora ishami rishinzwe amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

CP Vianney Nshimiyimana arubatse, ni umubyeyi w’abana bane.